MTN Rwanda yasoje umwaka iri muri kampanye yitwa 'Big Tings Happen', aho yari yiyemeje kugeza ibyiza ku bakiriya bayo basaga Miliyoni 6. Binyuze muri iyi kampanye, MTN yateguye kubagezaho byinshi bitandukanye kandi bishya, kugira ngo ihaze ukwifuza kwa buri mukiriya wese.
Agaruka kuri iyi gahunda ya 'Idagadure' yashyizweho muri iki gihe, Umuyobozi Mukuru muri MTN ushinzwe ubucuruzi, Desire Ruhinguka, yagize ati "Twishimiye gutangaza ko ipaki zose zo guhamagara zifunguye ku bakiriya bose bahamagaza nimero za MTN kuri MTN ndetse n'abahamagara nimero zo ku yindi miyoboro ku giciro kimwe. Haba ku bakiriya bakoresha Irekure, Prestige cyangwa Yolo voice bundles, bose ubu buryo bwabashyiriweho. Ubu buryo buri ku mapaki yacu yose yo guhamagara".
Ubu buryo bw'amapaki yo guhamagara MTN yafunguye, ni ubwa mbere ku isoko, uburyo bwari busanzwe bwo kugura iminota yo guhamagara buzajya bukoresha ku muyoboro wa MTN gusa. Aya mavugurura agamije kunezeza no guha abakiriya ibyo bakeneye, aho batazongera guhinduranya za SIM Card mu gihe bagiye guhamagara inshuti n'abavandimwe ku yindi miyoboro.
Kugira ngo ubone ubu buryo bw'amapaki yo guhamagara, umukiriya wa MTN, arasabwa gukanda *140# kuri Irekure, *165# kuri Prestige ndetse na *154# kuri Yolo.
MTN yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho uburyo bushya bwo guhamagara imirongo yose