Igisobanuro cyo gukunda igihugu n'indangagaciro z'intwari mu Isi y'ikoranabuhanga- Ikiganiro na Bamporiki - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubundi, intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa cy'ikirenga gifitiye abandi akamaro. Abikora mu bupfura n'ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye ndetse ntagamburuzwe n'amananiza ayo ariyo yose.

Mu Rwanda, ubutwari bugaragarira mu bikorwa umuntu yakoze, akamaro byagize ndetse n'urugero byatanze muri sosiyete.

Igikorwa cy'ubutwari gishobora kugaragarira mu byiciro byose by'imibereho y'abantu n'iy'igihugu nko kugitabarira, kukirengera no kugiteza imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buyobozi bwiza, mu mibanire myiza, mu bumenyi n'ikoranabuhanga no mu byerekeye umutekano n'amahoro.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko kuba intwari akenshi bitari ihame ngo byandikwe cyangwa ubishimirwe ahubwo bikwiye kuba indangagaciro ya buri Munyarwanda.

Yagize ati 'Uyu munsi kubera ko kuvuga ngo umuntu ni intwari bifite inzira nyinshi bicamo ariko ibikorwa by'ubutwari byo turabibona buri munsi, yaba mu gipolisi, mu gisirikare, mu nzego za leta n'iz'abikorera. Urubyiruko ruri mu ngamba, ruri mu bikorwa ureba ukabona rubikora gitwari.'

Yakomeje agira ati 'Barakora akazi bisanzwe ariko ukabona ya ndangagaciro y'ubutwari ibari inyuma, ukabona abana benshi wakwise ko batari bato, batari mu miteto nk'iyo Isi yose irangariyemo, ukabona umwana afite imyaka 25 ariko yamaze gutekereza ibizaba biriho n'igihe atazaba akiriho.'

Kwizihiza Umunsi w'Intwari mu 2021, byahuriranye n'urugamba rutoroshye u Rwanda ruhanganyemo n'icyorezo cya COVID-19, ari nabwo hagaragaye urubyiruko rw'Abanyarwanda binjiye mu ngamba bagafatanya n'ubuyobozi bw'igihugu mu gukangurira abaturarwanda kwirinda iki cyorezo.

Muri Nzeri 2020, habarurwaga nibura urubyiruko 9000 ruri muri ibi bikorwa hirya no hino ku masoko, muri za gare, ku miryango yinjira mu nyubako z'ubucuruzi n'ahandi hatandukanye.

Bamporiki yakomeje ati 'Urebye urubyiruko ruri mu ngamba bitanga icyizere mu byiciro byose by'imibereho. Njye mbona ko u Rwanda ruzahorana intwari kandi dukwiye kugera aho dutekereza ko atari ngombwa ko hazakorwa urwo rutonde ngo uvuge uti abana ibihumbi 10 bari kudufasha kwirinda COVID-19. Ziriya Ndahangarwa ziri hirya no hino ku masoko, ku izuba, urubyiruko rw'abapolisi usanga akomeza kureba ko hatakorwa amakosa.'

'Ntabwo ari ngombwa ko urwo rutonde rukorwa, ahubwo ni ngombwa ubwo butwari bukorwa, abantu bakabaho gitwari kuko niko barezwe, niko igihugu kibyumva ni naho tubyizera. Ni ukwemera kwacu.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, asanga ubutwari ari indangagaciro ikwiye kuranga buri Munyarwanda wese

Gukunda igihugu….

Minisitiri Bamporiki avuga ko by'umwihariko ku rubyiruko, rukwiye kugira indangagaciro yo gukunda igihugu kuko ariyo nkuru n'ubwo yuzuzanya n'izindi.

Yagize ati 'Gukunda igihugu ni indangagaciro nkuru ariko ijyana n'indangagaciro y'umurimo, iy'ubumwe n'iy'ubupfura ndetse n'iy'ubuntu n'ubumuntu.'

Yakomeje avuga ko umuntu wese ashobora kumva ko byoroshye kuvuga ko akunda igihugu ariko mu by'ukuri igihugu kimubajije uko agikunda akaba atabasha kubisobanura.

Ati 'Ariko buriya igihugu ubwacyo, kibaye kikubajije kiti, unkunda ute? Unkorera ute? Untarama ute? Untaka ute? Unyubaka ute? Igihugu cyambaza ibibazo nawe kikakubaza. Ariko kitiriwe kitubaza ubundi na we wagakwiye kwibaza uti nta gihari nzasiga iki? Ko mpari kandi mfite ya nshingano yo gukunda igihugu, kugikorera… ugatangira kwibaza ibizasigara igihe uzaba utagihari kuko ntabwo tuzahoraho.'

Yakomeje agira ati 'Urubyiruko rero twakwinjira muri izi ndangagaciro nk'umurage twahawe, tukazimenya n'icyo zisobanuye, gukunda igihugu bikava mu magambo, bikava mu mudiho bikajya mu ngiro.'

Minisitiri Bamporiki avuga ko umuntu aho yaba ari hose yakunda igihugu akagikorera ahereye kuri bya bintu bibangamiye iterambere ry'abenegihugu, hakabaho kubanza kureba igihugu, ibibazo gifite, amateka yacyo, impamvu zatumye kiyanyuramo noneho ugaheraho umenya icyo wahindura cyangwa wafasha igihugu cyawe.

Avuga ko indangagaciro yo gukunda u Rwanda urwubaka, ariyo ikwiye kuranga urubyiruko by'umwihariko urukiri mu mashuri, rukarangamira icyazaruteza imbere rutekereza uko rwahanga imirimo.

Guverinoma y'u Rwanda igenda ishyiraho amahirwe yihariye ku rubyiruko by'umwihariko urugaragaza umuhate n'ibitekerezo byo kwihangira imirimo. Iruha amahirwe yo kubaha ubumenyi, kubona igishoro n'ingwate ingana na 75% bahabwa binyuze mu kigega BDF na bo bakishakaho 25% kugira ngo batangire ishoramari ritandukanye.

Mu ntangiriro za 2019, Minisiteri y'Urubyiruko ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yatangaje ko kuva mu 2012 kugeza icyo gihe, urubyiruko rusaga 6600 rwafashijwe kwihangira imirimo 8309 mu nzego zitandukanye.

Icyo gihe iyi minisiteri yavugaga ko yakoranye n'inzego z'ibanze mu gushaka imishinga y'indashyikirwa yashoboye kubaho nibura kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka itatu itarasubira inyuma igafashwa mu buryo bw'amafaranga kugira ngo ibashe gutera imbere.

Minisitiri Bamporiki ati 'Uyu munsi kubera ko abana batangiye kujya barangiza ishuri agatekereza kuvuga ati 'ngiye guhinga urusenda', gushyira amazi iwacu, diplome narayibonye ngiye kuyikoresha icyo nayiherewe. Noneho ugasanga umwana w'umuhanga wamaze kwitekereza nk'ukunda u Rwnada muri ya ndangagaciro yo gukunda umurimo ugasanga yatangiye gutekereza uko yaba abantu 100 umurimo.'

Yakomeje agira ati 'Uwatangiye gutekereza uko yaha abantu 100 umurimo rero ntaba akiri we, ntaba akireba, aba yamaze kujya muri ya ndangagaciro yo gukunda u Rwanda urwubaka kandi urwubakana n'abandi. Ntekereza ko hari indangagaciro tuvoma mu ishuri ariko umusingi wo kwiyubaka no kubaka u Rwanda uri mu mahitamo y'Abanyarwanda.'

Kuba intwari mu Isi y'ikoranabuhanga biroroshye?

Impuguke mu bijyanye n'imitekerereze ya muntu zigaragaza ko muri ibi bihe urubyiruko rugenda ruba imbata y'ibiyobyabwenge ndetse n'imbuga nkoranyambaga ruvomaho imico n'imigenzereze ihabanye n'indangagaciro z'ibihugu byabo.

Minisitiri Bamporiki agaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda ruramutse rukoresheje imbuga nkoranyambaga mu guhaha ubumenyi byarufasha n'ubundi kugera kuri za ndangagaciro z'ubutwari.

Ati 'Ikibi ni uguheranwa n'iby'abandi. Noneho rimwe na rimwe ukajya no gutoragura ibyo bazaniye kukwica, buriya ubukoloni bw'iyi minsi butandukanye n'ubwo indi yatambutse ariko ubuhanga uko bugenda buza, ikoranabuhanga rigatera imbere, hari ibintu biza ari ubukoloni mu buryo bw'ikoranabuhanga.'

Atanga ingero z'abahanzi b'amafilime i Burayi cyangwa muri Amerika bakora izo filime zabo bagamije kuzishakamo amafaranga ariko ugasanga urubyiruko rwo mu Rwanda ruzireba gusa kugira ngo zibarangaze aho kugira ngo bazigireho.

Ati 'Ugasanga bashoye amafaranga yabo mu mafilime kugira ngo bazinjize, ariko se niba ushobora kureba filime iminsi itatu ngo ni 'Series', mu by'ukuri niba uri kuyireba ngo na we ukore indi nagushyigikira ariko niba uri kuyireba gusa kuko wabuze ibyo ukora ntuzabona icyo ukora.'

Yakomeje agira ati 'Kuko icyo ukora ukibona kuko washyize imbaraga mu gutekereza icyo wakora, ariko iyo washyize imbaraga mu kureba ibyo abandi bakoze utagamije no kubigiraho ari ukuvuga ngo nabuze icyo nkora reka ndebe uko nirangaza, birangira urangaye. Iby'iwacu ntabwo navuga ko bihagije ariko uko uhuza iby'iwanyu n'iby'ahandi ni byo bikugira umuntu Isi ikeneye.'

Minisitiri Bamporiki asobanura ko n'ubwo Isi iri mu bihe by'ikoranabuhanga bitabuza urubyiruko gukora ibikorwa by'ubutwari. Ibi byose ariko ngo bijyana no guharanira kuba Umunyarwanda aho uri hose waba wagiye guhahira muri ibyo bihugu by'amahanga ukagendana u Rwanda ku mutima.

Akomeza agira ati 'Kwemera iby'ahandi si icyaha, ariko kwemera iby'ahandi utabisasiye iby'iwanyu ni icyaha, ni ikosa rikomeye kuko icyo gihe uzajya kuramya intwari z'ahandi.'

Ku rubyiruko, ngo iki ni igihe cyiza cyo gutekereza abo baribo bakamenya niba bagiye mu bihugu by'amahanga ko niba abandi batatse ibihugu byabo nabo bagomba gutaka u Rwanda.

Umunsi w'Intwari wizihizwa ku wa 2 Gashyantare buri mwaka. Ku nshuro ya 27, wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.'

Bamporiki yavuze ko ibikorwa by'ubutwari mu rubyiruko rw'u Rwanda bigaragarira henshi kandi ari ibyo kwishimira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisobanuro-cyo-gukunda-igihugu-n-indangagaciro-z-intwari-mu-isi-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)