Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari-Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021, umunsi u Rwanda rwizihirizaho umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27, hazirikanwa ibikorwa byaziranze ngo u Rwanda n’Abanyarwanda babeho mu mahoro n’ubwisanzure.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko umuco w’ubutwari wagaragajwe n’intwari z’u Rwanda, ukwiriye kuba umurage ku bariho n’abazaza.

Yagize ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

Yakomeje ashimira abagize uruhare bose mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, kimaze hafi umwaka kiyogoza Isi n’u Rwanda muri rusange, avuga ko cyerekanye ko buri wese ashobora kuba intwari.

Ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw'ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z'ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z'ubuzima bari ku isonga, n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.

— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 15 304 bamaze kwandura; abayikize ni 10 087 mu gihe abarwaye ari 5021 naho 196 imaze kubahitana.

Iyo ndwara ikigera mu Rwanda, hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kuyihashya zirimo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza, gupima ku bwinshi, gushyiraho ibikorwa remezo byo kuyihashya n’ibindi.

Ikigo Lowy Institute cyo muri Australia, mu bushakashatsi giherutse gukora cyarushyize ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n’amanota 80.8 mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere ku Isi.

Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Kuri iyi nshuro ya 27u u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari, insangayamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Mu 2020, ubwo Perezida Kagame yashyiraga indabo ku gicumbi cy'Intwari i Remera mu mujyi wa Kigali
Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena n'Ingenzi
Bamwe mu bigaga i Nyange banze kwitandukanya ubwo bari bagabweho igitero n'Abacengezi



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iki-cyorezo-cyatweretse-ko-twese-dushoboye-ibikorwa-by-ubutwari-perezida-kagame
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)