'Ntimugakorere ibyo kurya bishira,ahubwo mukorere ibyo kurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraraho,ibyo umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo. Baramubaza bati 'Tugire dute ngo dukore imirimo y'Imana?' Arabasubiza ati 'Umurimo w'Imana nguyu ni ukwizera uwo yatumye'. Baramubaza bati 'Urakora ikimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakorana ni iki?' Yohana 6:27:30
Ndabasuhuje mu Izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo. Hashimwe Imana Data wa twese mwiza uturindira mu makuba y'uburyo butari bumwe, akatwuzuza umunezero n'amashimwe no mugihe turi mu butayu bwumye. Haleluyaaa! Dushimye Umwami Yesu Kristo wemeye kudusangiza amagambo ye ngo natwe tuyasangire namwe. Icyubahiro ni icye ibihe bidashira.
Bavandimwe muri iyi minsi ya nyuma yo mu kinyejana cya 21, ni igihe cyo ku mugoroba w'isi aho iyi si ubwayo iri ku musozo ndetse ikaba ishirana no kwifuza kwayo.Ni igihe cyuzuye amayoberane kandi impinduka zirisukiranya uko bwije n'uko bukeye. Iyo urebye mwene muntu usanga ameze nk'uwaheze mu rungabangabo.Tugeze mu gihe aho mu isi huzuye amakuba, ibyago, intugunda, umuvundo, ubwoba bwinshi, ibyorezo ndetse harimo n'imyuka iyobya.
Ubuhanuzi buraca ibintu hirya no hino kandi huzuyemo uruvange rw'amayerekwa mu by'ukuri utamenya icyerekezo cyayo ndetse na ba nyir'uguhanura barageraho bakavuguruzanya. Abantu benshi bari guta ukwizera nyakuri ahubwo bakirirwa biruka mu isi, mu misozi, mu nzuzi, imigezi, mashyamba, intare z'amabuye n'ibihanamanga, abandi ku mbuga nkoranyambaga abandi mu bahanuzi n'abapfumu. Buri wese aragenda abaza ati ese noneho buracya? Ese nzapfa, ariko ubu ntidushize? Noneho se ubu dukore iki? Ese umuntu yabaho ate ko ibintu byacitse ndetse n'ubuzima bw'ejo bukaba butagaragara neza?
Mubyukuri iyo winjiye mu mpamvu zituma abantu basigaye babayeho gutya, ni uko hari abantu basa nkaho batagira umuremyi, abandi bakaba ari abari barashyize ibyiringiro byabo mu bantu n'ibintu. Usanga umuntu atarizeye Kristo Yesu by'ukuri ngo ashinge imizi muri we ahubwo ugasanga arebera kuri runaka.
Muri Iki gihe rero uri no gusanga benshi mu bahoze ari ababwirizabutumwa bwiza bari kubivamo ndetse abantu bari kubibura imbuto bari barabibye; bari guhakana Kristo bizeye ku mugaragaro. Noneho ubabonye akavuga ati 'Ariko wa mugani ko n'ubundi nta kindi kimenyetso nabonye, ese koko n'iyo Mana yaba itabaho cyangwa tukaba nta juru tuzabona? Ibi biraterwa no kwibagirwa ibyo Imana yagukoreye ndetse no kudasubiza amaso inyuma ngo turebe koko niba hari urugendo twakoranye na Kristo.
Ese reka tunabigenzure wa mugani. Ubundi warakijijwe? Usibye kuba ubwiriza Ijambo ry'Imana, usibye kuba ubarizwa mu idini yanyu wemera ndetse ukaba witwararirika nk'uko imihango yanyu yose iri, usibye kuba ukora imirimo itandukanye, kuririmba, gusenga ( uhumirije cyangwa ukanuye cg ugendagenda washinyirije uzamuye n'ikiganza), uretse kuba ugemurira abarwayi no gufasha abakene n'ibindi ibyo uwabiteruramo akabikuvanaho, usigarana iki mu by'Ukuri?
Kimwe mu bintu byari byarihishe Abayuda ni ukwibwira ko kuba bubahiriza imihango n'imigenzo n'imiziririzo yo mu idini ya kiyuda hari ibyo byabafasha mu gukizwa. Bamwe ndetse bageze ubwo bavusha abandi amaraso nka Sawuli wahindutse Paulo ngo barakorera Imana, ariko iryo ni ishyaka ritava mu bwenge. Urwango ruva kuri sekibi se w'ibibi n'ababi ari we Satani. Mbere y'ibyo byose bikubiza icyuya, bikakureegesha imitsi ukwiriye kubanza gukizwa ukakira urukundo ruva ku Mana Data, ukakira imbabazi ziva mu gitambo Yesu yatambye ku musaraba maze ibyo bikagutera gukora imirimo myiza yo kwizera.
Ubundi Kwezwa biva mu kwizera, kuko twezwa n'Ijambo ry'Imana. Ni ryo muyoboro nyakuri utumenyesha ibya Kristo ndetse n'urugendo rujya mu ijuru. Iyo twizere iri jambo tugera ku musaraba tukezwa n'amaraso y'igiciro cyinshi ya Kristo Yesu. Aya rero araduhindura rwose nuko nkuko Kristo yabidusezeranyije akaduha Umwuka Wera. Uyo ni we utweza atuyobora mu kuri kose ndetse atubwira n'ibyenda kubaho.
Iyo ukijijwe by'ukuri urabimenya kandi ukanyurwa nabyo. Ukagwiza amahoro muri Kristo, ukamenya ko kuba ariho uriho kubw'inyungu z'Ubwami bw'Imana kandi ko niba wanagenda waba ugiye aheza kuruta ahandi. Mubyukuri kwirirwa ugenda ubaza ngo noneho biragenda bite, uba ufite ikibazo mu rufatiro rwawe, rurajegajega.
Nonese niba warihannye koko kandi ukaba uri Umwana w'Imana ukaba uzi ko Umwami agukunda ni ikihe kimenyetso ukeneye kumenya? Ikibazo abenshi turirukankira ibya hano mu isi ariko rwose icyo twasomye ni uko ibi bishira ndetse vuba. Birababaje aho umuntu abaho mu buzima butubaha Imana ariko akirirwa ashakisha ibimenyetso ndetse n'ibitanganza.
Dore Igisubizo Yesu yatanze ku bantu babaza ibimenyetso
' Abantu b'iki gihe ni abantu babi (bishimira ubusambanyi) bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.' ( Luka11:29, Matayo 16:4).
Erega nta kindi kimenyetso! Asigaje kugaruka gusa kwima ingoma ye no guhora inzigo.
Dore ukuri ni uku, Kristo Yesu yaje mu isi kudupfira ngo adukize ibyaha.Yabanye n'abatubanjirije, yandikisha amagambo ye ngo atubere intungabugingo, asiga Umwuka Wera nk'umufasha asubira mu ijuru. Icyo itorero ritegereje mu by'ukuri si ikindi, ahubwo ni ugutaha gusa tukajya gusanganira uwadukunze akanadupfira.
Yatubwiye ko igihe cye cyo kugaruka kizwi gusa na Data wenyine kandi ngo kizaza ari nk'umurabyo ndetse ngo ni akanya gato nk'ako guhumbya. Avuga ko mu isi ibintu bizaba ari ibisanzwe rwose nko mu minsi ya Nowa ndetse mu gihe abantu bibwira ko nta kibi gihari. Yewe yanavuze byinshi mu bigaragaza kuza kwe kandi byamaze kuboneka. Ikimenyetso rero cya nyuma ni ukujyanwa kw'itorero. Mbese uriteguye, mbese uri maso? Mbese uzi neza ko azaza nta n'umwe ubizi? ( Matayo 24:32-44).
'Dore arazana n'ibicu Kandi amaso yose azamureba ndetse n'abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none Amen!' Ibyahishuwe 1:7
Itorero rigiye gutaha ariko kandi n'abatarakiriye Yesu Kristo ngo bamwizere bahindukire bave mu byaha, nabo ababikiye urubanza no kubaciraho iteka ry'umuriro utazima aho bazaririra bakahahekenyera amenyo ( Matayo 13:50)
Uko byagenda kose wabishaka utabishaka, wabyemera utabyemera, Kristo Yesu azagaruka kandi nta muntu n'umwe wo mu isi utazamubona. Abamwizeye bazaba banezerewe mu gihe abanze kumvira ubutumwa bwiza no kumwakira ngo abe Umwami wabo bazaba mu muborogo n'ububabare budashira.
Nuko rero izere Kristo Yesu kandi ube maso, witegure gutaha. Imana idufashe.
Murakoze
Bruce Abraham K.
Source : https://agakiza.org/Ikimetso-nyakuri-ukwiriye-kumenya-muri-iki-gihe.html