Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, yashimiye abahanga ba NASA bageze kuri iri ntambwe yindi.
Yagize ati 'Ishimwe kuri NASA n'undi wese wagize uruhare muri aka kazi gakomeye kugira ngo amateka ya Perseverance igere kuri Mars.'
Joe Biden wakurikiranye igikorwa cyo kugwa kwa kiriya kinyabiziga, yavuze ko iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za America zikataje muri siyansi.
Ubusanzwe iyo icyogajuru kigiye kururuka, ni bwo imitima ibana myinshi abacyohereje kuko akenshi gikunze gusandara. Ni na ko byari bimeze kuri Perseverance ubwo bari bafite impungenge ariko kiriya cyogajuru kikaba cyururutse amahoro.
Ubwo cyurukaga, abahanga mu by'umumenyi bohereje iki cyogajuru bari bakurikiranye uyu muhango, bose batereye hejuru icya rimwe bishimira iyi ntsinzi bagezeho.
Umuyobozi wungirije ushinzwe uyu mushinga, Matt Wallace yagize ati 'Ni inkuru nziza kuba icyogajuru cyacu kimeze neza.'
Iki cyogajuru cyahise cyohereza amafoto y'ubutaka bwo kuri Mars, kizamara imyaka ibiri gikora ubushakashatsi ko kuri uriya mubumbe hashobora guturwa n'abantu cyangwa baba barahatuye.
UKWEZI.RW