Imana irashaka ko mba Miss Rwanda: Mugabekazi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intara y'Uburasirazuba iheruka ikamba rya Miss Rwanda ku bwa Akiwacu Colombe mu mwaka wa 2014. Mu 2015, ikamba ryegukanwe na Kundwa Doriane wari uhagarariye Intara y'Amajyaruguru.

Mu 2016 ryegukanwe na Mutesi Jolly wari uhagarariye Intara y'Uburengerazuba naho mu 2017 ryegukanwe na Iradukunda Elsa wari uhagarariye Intara y'Uburengerazuba.

Mu 2019, ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwe na Nimwiza Meghan wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali. Cyo kimwe na Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 witegura gutanga ikamba.

Kuva mu 2014, abakobwa bo mu Burasirazuba bagiye bitabira Miss Rwanda ariko ntibabasha kwegukana ikamba; bamwe babaye ibisonga abandi bagarukira mu cyiciro cya nyuma.

Intara y'Uburasirazuba ihagarariwe n'abakobwa batandatu muri Miss Rwanda 2021 barimo na Mugabekazi w'imyaka 21 y'amavuko ufite nimero 17 imuranga.

Yabwiye INYARWANDA ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 agahesha ishema Intara y'Uburasirazuba, ashingiye ku kuba yujuje ibisabwa kugira ngo umukobwa yambikwe ikamba.

Ati 'Ninjye cyane! Banyizere ni njyewe uzahagararira Uburasirazuba nkaba Nyampinga w'u Rwanda nyuma y'igihe giciyeho.'

Uyu mukobwa yavuze ko nta n'umwe umuteye ubwoba muri Miss Rwanda, kuko yaje mu irushanwa azi neza ko azahuriramo n'abakobwa bo mu ngeri zitandukanye.

Avuga ko yiyizeye bizanamufasha kugaragaza umushinga we imbere y'Akanama Nkemurampaka kandi ko hari imyiteguro yakoze mbere y'irushanwa no kuba ashyize imbere isengesho.

Ati 'Ikintu cya mbere nshingiraho wenda mvuga ko ngomba kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021. Icya mbere cyo ndiyizeye cyane. Uburyo nzagaragazamo umushinga wanjye, uburyo nzavugana n'abazaba bawumbajije ari bo bagize Akanama Nkemurampaka. Icyo ni icya mbere.'

'Ikindi cya kabiri uburyo nateguyemo irushanwa wenda umushinga cyane cyane niho uguhesha kuba ugomba Nyampinga mwiza kuko bareba umuntu ufite umushinga uzagirira akamaro igihugu. Umushinga wanjye rero ndawizeye cyane. Ikindi kandi, ikintu cya mbere nizeye ni uko nzabikora kubera Imana ibishaka ko nzaba Nyampinga w'u Rwanda.'

Mugabekazi wiga ibijyanye n'ubukerarugendo muri Kaminuza, yavuze ko afite umushinga ujyanye no gufasha abagore n'abakobwa bakora ubucuruzi buciriritse, abashishikarize ku bukora mu buryo bwa kinyamwuga.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda. Aho avuga ko yabanje guhisha abo mu muryango we ko agiye kwiyandikisha muri iri rushanwa, kuko yari yamaze kumva ko hitabiriye umubare munini.

Mugabekazi wize Imibare, Ubutabire n'Ibinyabuzima, asanzwe ari umukozi mu Ikigo Yego Cabs. Ndetse avuga ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yiteguye gusezera akazi kugira ngo ashyire neza mu bikorwa umushinga we yiyemeje.

Mugabekazi Assouma yatangaje ko yiteguye gusubiza ikamba Intara y'Uburasirazuba iriheruka mu myaka itandatu ishizeMugabekazi yavuze ko 'Kubera Imana' azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021

Uyu mukobwa yavuze ko yize neza umushinga we wo gufasha abari n'abategarugori bakora ubucuruzi buciriritse, akabafasha gukoresha ikoranabuhanga

Umwaka ushize Intara y'Uburasirazuba habuze gato ngo igere ku ikamba: Umutesi Denise [Uwa kabiri uturutse iburyo] yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020- Akaliza Hope ubanza iburyo yagarutse muri Miss Rwanda 2021

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUGABEKAZI ASSOUMA UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2021


VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103415/imana-irashaka-ko-mba-miss-rwanda-mugabekazi-yahigiye-gusubiza-ikamba-intara-yuburasirazub-103415.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)