'Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho'.Yesaya 61:7.
Wigeze utekereza uko ubuzima bwari bumeze mbere y'uko Adamu na Eva bakora icyaha?
Itangiriro 2:25 hatubwira ko Adamu na Eva batigeze bagira isoni mu ngobyi ya Edeni, igihe bari bambaye ubusa. 'Kandi uwo mugabo n'umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n'isoni'. Usibye kuba nta myenda bari bambaye, ndizera ko uyu murongo utubwira ko bari bisanzuranyeho buri umwe afungukiye undi bavugisha ukuri. Mubyukuri bari bisanzuriye kuba bo ubwabo kuko batari bazi ibyiyumvo byo gukorwa n'isoni. Nyuma yo gukora icyaha, bagiye kwihisha.
'Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero. Imana ihana inzoka na Adamu na Eva Bumva imirindi y'Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n'umugore we bihisha hagati y'ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y'Uwiteka Imana'. Itangiriro 3:6-8
Kubera igitambo cya Yesu, abantu bafite amahirwe yo kubona umudendezo wuzuye
Iyaba Yesu atarakoze umurimo ku musaraba, twese twakorwa n'isoni kubera icyaha. Ariko kubera igitambo cye, ikiremwamuntu gifite amahirwe yo kubona umudendezo wuzuye, hagati yabantu nImana.
Ikibabaje, benshi muri twe turacyabaho munsi y'uburemere bw'ikimwaro (isoni) nk'uko Ijambo ry'Imana risezeranya kandi rikemeza ko dushobora kubohorwa 'Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho' Yesaya 61:67 Imana ishobora kugukiza. Senga kandi usabe Yesu agukure mu kimwaro kigerageza kugufata.
Isengesho ry'uyu munsi
Mwami, nakiriye kubohorwa isoni n'umudendezo watangiye ku musaraba. Sinshaka kwihisha ukundi, cyangwa kumva ko nta gaciro mfite. Wahanaguyeho ibyaha byanjye none ndashaka kubaho mu bwisanzure no gufunguka imbere yawe.
Source: www.topchretien.com
Source : https://agakiza.org/Imana-ishobora-kubakiza-ikimwaro.html