Imbuto Foundation yatangije Ejo si kera, ur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'iki Cyumweru ni bwo Imbuto Foundation yatangaje ko yatangije ikiganiro yise 'Ejo si kera' kizajya gitambuka kuri Radio Rwanda, kuri Radio zitandukanye z'abaturage n'izindi z'abikorera.

Iki kiganiro kizajya gikorwa n'umunyamakuru Ismael Mwanafunzi. Kuri Radio Rwanda kizajya gitambuka saa kumi n'ebyiri 15'. Kiri mu bice bitatu harimo ibiganiro byo kuri Radio, ikinamico na filime zizajya zizatambuka kuri Televiziyo.

Hari n'inkuru zisanzwe zizakorwa ku ngingo zizaganirwaho nk'imibanire mu muryango, kuboneza urubyaro, ubuzima bw'imyororokere, imikurire y'abana n'ibindi.

Igitekerezo cyo gutangiza ibi biganiro cyaje muri iki gihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19, aho Imbuto Foundation itabasha kugera ku bagenerwabikorwa bayo nk'uko bisanzwe kandi bakaba bakeneye kubona amakuru yizewe ku ngingo zitandukanye.

Isabelle Kalisa Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima muri Imbuto Foundation yabwiye INYARWANDA ati 'Kubera ko bitari gushoboka ko tubageraho kubera ibihe turimo niyo mpamvu twifuje gukoresha uburyo bwatuma babona ayo makuru mu buryo bworoshye. '

Isabelle yavuze ko iki kiganiro kizajya kivuga ku ngingo zitandukanye; ubuzima bw'imyororokere, ibyiza byo gutinyuka kuganira hagati y'abana n'ababarera, kuboneza urubyaro, imbonezamikurire y'abana bato, kwihangira imirimo mu rubyiruko, byose bigamije kubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.

Yavuze ko ibi biganiro bizajya bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kuri Radio zitandukanye z'Abaturage, kubera ko muri iki gihe cya Covid-19 ari bwo abantu bitabiriye gukoresha ikoranabuhanga ndetse ko hari zimwe muri serivisi z'ubuzima zikenerwa n'urubyiruko zitari zikibonerwa umwanya uhagije.

Ati 'Ikindi ni uko ibihe bya Covid-19 byahinduye imyitwarire y'abantu, ibyemezo bitandukanye byagiye bishyirwaho ngo bifashe abantu kwirinda byatumye abantu benshi bitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kazi, amasomo cyangwa gushakisha andi makuru ayo ari yo yose, ibi bigakorwa cyane n'abakiri bato haba mu guhumurizanya, gukina imikino itandukanye no kuganira ari nabyo byatumye imbuga nkoranyambaga zihindura cyane isura y'uko zikoreshwa.'

Uyu muyobozi yavuze ko iki kiganiro kizajya gitambuka kuri Radio, Televiziyo no ku zindi mbuga nkoranyambaga kugira ngo kigere ku bantu benshi b'ingeri zose, kandi mu gihugu hose.

Iki kiganiro ntikihariye ku rubyiruko gusa, ahubwo kizakora ku muryango Nyarwanda muri rusange. Umushinga w'ibi biganiro uri gutegurwa na Imbuto Foundation binyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi ifatanyije n'urubuga Zacu Tv rucuririzwaho filime nyarwanda.

Iminsi n'amasaha y'ikiganiro 'Ejo si kera'; ku wa Mbere 18h15'; RC Musanze ku wa kabiri 20h, RC Huye ku wa Gatatu saa 18h40', RC Nyagatare ku wa Gatatu 20H, RC Rubavu ku wa Kane 18h45', Energy Radio ku wa Kane 19h50', Radio 1 ku wa Gatanu 20h na RC Rusizi ku wa Gatandatu 18h 50'.

Umuryango Imbuto Foundation ugamije; Igihugu gifite ubushobozi kandi gituwe n'abanyarwanda bihesha agaciro, gushyigikira iterambere ry'umuryango ufite ubuzima bwiza, ujijutse kandi wihagije mu bukungu no kuba abadahigwa, ubunyangamugayo, gutahiriza umugozi umwe no kwiyemeza.

Ibikorwa by'Imbuto Foundation bijyanye na gahunda za Leta, ikaba yuzuza inshingano zayo ibinyujije mu buvugizi ikora, kwegera imiryango itandukanye, kwigisha, gushimangira ubufatanye no gushyigikira urubyiruko rufite impano.

Umuryango Imbuto Foundation watangije uruhererekane rw'ibiganiro bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byigisha umuryango Nyarwanda

Gahunda y'ibiganiro 'Ejo si kera' bizajya bikorwa na Ismael Mwanafunzi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102984/imbuto-foundation-yatangije-ejo-si-kera-uruhererekane-rwibiganiro-ikinamico-na-filime-byig-102984.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)