Imbuto zituburirwa mu mahanga zirimo iz'ibigori, iza soya n'ingano zabonekaga mu Rwanda, Leta itanze nkunganire mu kiguzi cyazo kugira ngo zihendukire abahinzi. RAB yatangaje ko iyi nkunganire igiye kuvanwaho kugira ngo hongerwe umusaruro w'imbuto zituburirwa imbere mu gihugu.
Hashize igihe, u Rwanda rushishikariza abahinzi mu nzego zitandukanye gukangukira ubutubuzi bw'imbuto zinyuranye mu rwego rwo kwihaza mu mbuto aho guhora bateze amaso imbuto zituruka kandi ziri no ku giciro cyo hejuru ugereranyije n'izo mu gihugu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi muri RAB, Dr Charles Bucagu yabwiye IGIHE ko guhagarika nkunganire ku mbuto zituburirwa hanze bizorohera abahinzi mu ngeri zose, cyane ko ari ku bw'inyungu zabo.
Ati 'Icya mbere ni uko tugiye gukoresha imbuto yacu, hari amafaranga atangwa ku nyungu mu by'ubwenge kuko tuzaba dukoresha uburyo bwacu bwavumbuwe na RAB kandi urabizi ko ari ikigo cya Leta ayo ntashobora gutangwa, ahanini wasangaga ari yo mpamvu izi mbuto zo hanze zihenda. Ku bahinzi nabo bizababera byiza kuko n'igihe hagaragara ikibazo mu mbuto, twabasha gukurikirana umutubuzi wazo.'
Uyu muyobozi ahamya ko gukuraho nkunganire ku mbuto zituburirwa mu mahanga bizakomeza kongera umusaruro w'izituburirwa mu Rwanda, cyane ko bizafungura isoko ku bigo byifuza gutuburira imbuto mu Rwanda.
Ati 'Turebye kuri ubu ubushobozi bwacu ku mbuto dutuburira mu Rwanda by'umwihariko kuri ziriya twatangiraga nkunganire, tumaze kwihaza. Ikindi twifuza ni uko ibigo mpuzamahanga bitubura imbuto byaza bigatuburira imbuto hano mu Rwanda, kuruta kujya kuzihaha i mahanga.'
Uyu muyobozi yavuze ko nkunganire ku bahinzi batubura imbuto izakomeza gutangwa ariko ku mbuto zituburirwa imbere mu gihugu. Yemeza ko uwakifuza gutumiza imbuto hanze y'igihugu yakwiyishyurira ikiguzi cyose.
Ati 'Ntabwo navuga ko nkunganire ikuweho kuko izakomeza gutangwa ariko izatangwa ku mbuto zituburirwa mu Rwanda. Bivuze ko uwakenera imbuto runaka ziturutse hanze yakwiyishyurira ikiguzi cyose, bityo rero ntabwo twabuza umuntu wifuza gutumiza imbuto zo hanze mu gihe afite ubushobozi.'
Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko mu gihugu humvikana amajwi y'abatubuzi bataka igihombo mu buryo bunyuranye bushingiye ku mbuto batubuye cyangwa abahinzi bahinga ntibabone umusaruro bagatunga agatoki RAB muri icyo gihombo.
Mu gukemura ibi, Bucagu yavuze ko RAB yashyizeho uburyo bw'imikoranire ku batubuzi b'imbuto no guhugura ababikora kugira ngo bagire ubumenyi mu gutubura imbuto aho kwishora muri byo nta bumenyi bafite cyane ko aho bikunze kugaragara ngo usanga amakosa yarakozwe n'abatubuzi b'imbuto batabisobanukiwe.