Ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, nibwo Jérémie Blin yasuye iki kigo kiri kubakwa mu Murenge wa Kimuhurura, Akarere ka Gasabo, hafi n’ahari Kigali Convention Centre.
Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yatangaje ku rukuta rwa Twitter iti “Imirimo yo kubaka iri kugenda neza. Jérémie Blin yasuye ahari kubakwa Ikigo Ndangamuco cya Francophonie mu Rwanda.”
Bakomeza bavuga ko mu gihe cya vuba ibikorwa bijyanye n’umuco ndetse n’ururimi biraba byatangiye mu gihe cya vuba.
Iki kigo kizaba gifite inyubako ebyiri zirimo imwe igizwe n’ibiro by’abagishinzwe n’ibijyanye n’Indimi ikindi kizaba kirimo ahakorerwa imurikabikorwa rishingiye ku muco, inama ndetse n’ibijyanye n’itangazamakuru.
Muri Werurwe 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa [La Francophonie] , Jérémie Blin yavuze ko imirimo yo kubaka yagombaga kurangirana n’umwaka wa 2020, yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.
U Rwanda ni umunyamuryango wa La Francophonie kuva mu 1970 ndetse kuri ubu Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise niwe uyobora ubunyamabanga bw’uyu muryango.
Inyubako y’Ikigo ndangamuco cy’Abafaransa yitwaga, Centre D’Echanges Culturels Franco-Rwandais yari iherereye iruhande rwa rond-point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu, yafunzwe ndetse isenywa mu 2014 n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.
Ifungwa n’isenywa ry’iyi nyubako ni igikorwa bamwe bahuje n’umubano utari wifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.