Iyi mishinga uko ari 72 yatoranyijwe hakurikijwe ibice bitatu by'ingenzi birimo igice kizibanda ku guhanga udushya mu Rwanda kirimo imishinga y'ubushakashatsi 36 yahawe miliyoni 280 Frw. 80% by'iyi nkunga izakoreshwa mu bushakashatsi naho 20Â % agenewe gufasha abazabukora. Abazabatoza bo bazabwa miliyoni 224 Frw.
Ikindi cyiciro ni igikubiyemo imishinga 17 y'ubushakashatsi buzakorwa ku birebana n'icyorezo cya Coronavirus, aho yahawe inkunga ya miliyari 1,02 Frw.
Indi mishinga 19 yo izibanda ku bushakashatsi bugamije ku gutanga ubumenyi. Igabanyije mu byiciro bitatu, aho iyo mu cyiciro cya mbere yahawe miliyoni 60 Frw, iri mu cya kabiri igahabwa miliyoni 90 Frw naho iyo mu cya gatatu igahabwa miliyoni 150 Frw kuri buri mushinga.
Gahunda yo gutanga inkunga ku mishinga y'ubushakashatsi yatangiye muri Kanama 2018, nyuma yo kubona ko hari inzitizi abashakashastsi bo mu Rwanda bahuraga nazo nko kubura amikoro ahagije maze bigatuma ubushakashatsi buhera inyuma.
Aba bashakashatsi bahabwa iyi nkunga biciye mu kigega cyihariye kigamije gutera inkunga abashakashatsi mu Rwanda (NRIF) cyatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri NCST.
Umunyamabanga Mukuru wa NCST, Dr. Eugene Mutimura, atangiza iki gikorwa tariki 5 Gashyantare mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko n'abandi baterankunga n'abafatanyabikorwa bose bafashije komisiyo ayoboye muri iki gikorwa.
Yongeyeho ko ibi bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kuzaba ruri mu bihugu byifashije mu 2025 ndetse no kuba mu bihugu byateye imbere mu 2050.
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko intego ya leta ari ukongera ingufu mu dushya duhangwa hashingiwe ku bushakashatsi, kugira ngo u Rwanda ruzagere ku rwego rw'ibindi bihugu byateye imbere ku Isi mu bijyanye no guhanga udushya.
Yashyikirije impamyabushobozi abantu batatu bahagarariye abandi muri buri cyiciro, aho mu cyiciro cy'abazakora ubushakashatsi buzibanda ku guhanga udushya mu Rwanda hahembwe uwitwa Mukandayisenga Beatrice, uzakora ubushakashati bwerekana uko imyanda yajugunywa hifashishijwe uburyo karemano buboneye. Yahawe miliyoni 10 Frw.
Uwahembwe mu cyiciro cy'ubushakashatsi buzakorwa ku birebana n'icyorezo cya Coronavirus, ni Jean Marie Ntaganda wahawe 59.879.400 Frw, akazakora ubushakashatsi ku byerekeye gukoresha imibare mu kwerekana no kugenzura ingaruka za Covid-19 mu Rwanda.
Prof. Lyumugabe François yahawe 119.706.135 Frw azifashisha mu gukora bushakashatsi buzashyira ahagarara uburyo buteye imbere bwo kwenga ikigage himakazwa ubuzirange bwacyo.