Abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu rujijo kubera amazi yari yahindutse nk'amaraso, bamwe bagaragaza ubwoba bavuga ko hashobora kuba hari izindi mbaraga zibyihishe inyuma.
Ibihumbi by'abakoresha urubuga rwa Twitter basangije amafoto n'amashusho y'uriya mudugudu wari wuzuye amazi atukura, bagaragaza ko abibutsa amaraso.
Uwitwa Ayah E Arek-Arek ukoresha Twitter yagize ati: 'Mfite ubwoba cyane mu gihe iyi foto yajya mu biganza bibi by'abakwirakwiza ibinyoma. Mfite ubwoba bw'uko biritwa inkuru zivuga ku bimenyetso byerekana ko ari imperuka y'isi, imvura y'amaraso n'ibindi'.
Undi ukoresha Twitter witwa Julid uvuga ko akomoka muri kariya gace, we yavuze ko 'Hari ubwo rimwe na rimwe ku mihanda uhasanga ibidendezi bifite amazi y'ibara ry'umuyugubwe (purple)'
Reuters ivuga ko atari ibisanzwe ko inzuzi zo muri Pekalongan zihindura amabara atandukanye, gusa hakaba hari ubwo nanone amazi afite ibara ry'icyatsi yigeze kwisuka muri undi mudugudu uherereye mu majyaruguru y'uriya mujyi mu kwezi gushize.
Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri Pekalongan, Dimas Arga Yudha, yemeje ko amafoto y'uriya mudugudu akwirakwizwa ari ukuri.
Uyu yavuze ko 'amazi atukura yatewe n'irangi rya batik ryazanwe n'umwuzure', yungamo ko 'biza gushira iyo byivanze n'imvura nyuma y'igihe runaka.'
Iyi Batik ni ubwoko bw'ibitenge bigaragara muri Indonesia, akenshi biba bigizwe n'imirongo y'amabara, umujyi wa Pekalongan ni umwe muyitunganyirizwamo biriya bitenge ku bwinshi.