Ingabire M. Immaculée yasabye Padiri Nahimana Thomas gutahuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko muri Kamena umwaka ushize Padiri Nahimana Thomas uba mu buhungiro mu gihugu cy'Ubufaransa, yumvikanye akwiza ibihuha by'uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame atakiriho.

Nahimana Thomas yabitse Umukuru w'Igihugu, mu gihe mu myaka yatambutse yari yarakunze nanone kumvikana avuga ko yashatse gutahuka mu Rwanda Perezida Kagame akabimwangira.

Si Padiri Nahimana Thomas wumvikanye asebya Perezida Paul Kagame wenyine, kuko na benshi mu biyita ko barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bakunze kumvikana bavuga ko 'Kagame na FPR' ari ikibazo.

Ku bwa Madamu Ingabire, mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya BWIZA, yavuze ko aba birirwa basebya ubutegetsi bw'u Rwanda, kuba nta bindi bitekerezo bizima bafite ari ibigaragarira buri wese.

Yagize ati: 'Ibitekerezo byo ntabyo, biragaragarira buri wese. Ariko ntabwo uzicara ngo ujye hariya ku mbuga nkoranyambaga uvuge ngo Perezida w'igihugu ngo ntakiriho yarapfuye, ntibizakuzana ku ntebe.'

Ingabire avuga kuri Nahimana, yavuze ko mu minsi yashize yirirwaga avuga ko Perezida Kagame atuma adatahuka mu Rwanda, akibaza noneho igituma adatahuka mu gihe uwo yatinyaga atakiriho.

Ati: 'Uriya we afite ikibazo cyihariye. Yirirwaga avuga mu minsi ya mbere ngo Kagame yamubujije kuza mu Rwanda, uyu munsi aratubwira ko Kagame adahari. Naze rero! Noneho naze! None se uwamubuzaga ko atagihari, arabuzwa n'iki kuza?'

Ingabire yakomeje avuga ko atazi Nahimana uniyita Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ikorera mu buhungiro niba ari Padiri, ati: 'Njyewe sinjya menya n'icyo ari cyo. Mu by'ukuri umwanya umwe numva ngo ni Padiri, undi mwanya nkumva ngo yasabye ikiruhuko mu Kiliziya, undi mwanya nkumva ngo yateye abagore inda, hagati aho ntabwo ndamubonera izina.'

'Cyakora cyo we yararimboneye, yanyise ngo ndi inshinzi y'ibwami sinzi we ngo ni inshinzi ya he. Reka nemere ngo ndi inshinzi, ubwo ubwo bwami azi aho buri. Njyewe sinabuzi kuko nanavutse ubwami bwararangiye.'

Ingabire yavuze ko Padiri Nahimana akwiye kwemera ko nta bundi bushobozi bundi afite bwo gushaka imibereho butari ugucuruza ibihuha kuri YouTube.

Nk'umuntu uvuga ko yize amategeko Ingabire kandi yamugiriye inama yo gushaka akazi akareka kwandavura, 'kuko igihe kizagera n'abafite ubwenge buke cyane bakamutahura'.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ingabire-m-immaculee-yasabye-padiri-nahimana-thomas-wavuze-ko-perezida-paul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)