Inkomoko y'igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe ry'abakiniye Amavubi, ikintu cya mbere kibaraje ishinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amavuguru 'Amavubi', bamaze gushinga ishyirahamwe ribahuza bise FAPA(Former Amavubi Players' Association) aho bagamije kugira uruhare mu guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda.

Ni kenshi mu myaka yashize hagiye hibazwa aho bamwe mu bakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amauru baba, icyo bakora cyane ko benshi batagaragaraga mu bikorwa bya ruhago, ndetse waganira na bamwe bakakubwira ko basa n'abahejwe.

Mu buryo busa n'ubutunguranye, ku munsi w'ejo nibwo haje urubuga rwa twitter rw'abahoze bakinira ikipe y'igihugu bemeza ko bamaze no gushinga ihuriro cyangwa ishyirahamwe ribahuza, uru rubuga rukaba ari rwo ruzajya rwifashishwa hashyirwaho amakuru yabo.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iri huriro, ISIMBI yagerageje kuvugana na bamwe mu bakiniye Amavubi ariko bose nta n'umwe wifuza kugira byinshi atangaza kuko hari ibikinozwa.

Umwe mubaganiriye n'ikinyamakuru ISIMBI akemera gutanga amakuru ariko akaba atifuza ko izina rye rijya hanze, yavuze ko iki ari igitekerezo cyaje mu mpera z'umwaka ushize kizanywe n'abarimo Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete, Eric Nshimiyimana.

Ati'ntabwo FAPA imaze igihe kinini kuko igitekerezo cyaje mu Kwakira umwaka ushize. Cyazanywe na ba Eric Nshimiyimana, Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Kayiranga Jean Baptsite, Kaminzi Michel….'

Yakomeje avuga ko hari ibitaranozwa neza nk'amategeko abagenga, kumenya ujya muri iryo shyirahamwe ni inde? Agomba kuba yujuje iki? Ariko kuba yarakiniye ikipe y'igihugu n'icyo cya mbere.

Bimwe mu byo bifuza gukora harimo kubanza kuba umunyaryango wa FERWAFA nabo bakagira ijambo mu kubaka umupira w'u Rwanda.

Ati'icya mbere ni ukubanza tukareba uko twaba n'umunyamuryango wa FERWAFA, ni ukubisaba natwe tukagira uruhare mukubaka umupira wacu kuko tumaze iminsi dusa n'abahejwe rwose. Ntawamenya wenda n'igihe cyazagera tukaba twatanga n'umukandida ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru.'

Kugeza uyu munsi iri shyirahamwe rikaba nta muyobozi riratora ariko bakaba barashyizeho komite yo kubafasha gutunganya ibintu bikajya ku murongo, igizwe na Murangwa Eugene, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa na Eric Nshimiyimana.

FAPA umubare w'abanyamuryango bayigize ngo ntabwo uramenyekana kuko hari byinshi bikinozwa ariko abenshi bakaba bayirimo nta n'umwe wahejwe.

Iri huriro kandi naryo ribinyujije ku rukuta ryarwo rya Twitter, ryavuze ko intego ari ukwimakaza umuco wa ruhago no kubaka ubuzima bw'abaturage binyuze mu mupira w'amaguru. Bashimiye kandi ikipe y'igihugu uko yitwye muri CHAN 2020.

Tunejejwe no kubagezaho amakuru twabasezeranije ejo. Turashima ukwitwara neza kwa @AmavubiStars muri #CHAN2020, tukaba kandi tunifuza no gutanga umusanzu w'ibitekerezo byacu kubyo twizera ko bishobora kuba ibikorwa byingenzi kuri gahunda nziza yo guteza imbere ruhago yacu.👇 pic.twitter.com/0PqEvrZJlq

â€" Former Amavubi Players' Association (@FAPA_Rwanda) February 9, 2021

Abakiniye Amavubi bashinze ishyirahamwe ribahuza
Jimmy Gatete wakunzwe n'abanyarwanda benshi ni umwe mubazanye iki gitekerezo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkomoko-y-igitekerezo-cyo-gushinga-ishyirahamwe-ry-abakiniye-amavubi-ikintu-cya-mbere-kibaraje-ishinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)