Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk'umunsi w'abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n'umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.
Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine's Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose ari byo, kandi si na ko abantu bose babyumvikanaho.
Kuri uwo munsi, abasore n'inkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n'indabo z'amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.
Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n'igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n'abagore bayaha abo bakunda.
Kuki St Valentin iba muri Gashyantare ?
Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk'ikimenyetso cy'urukundo n'uburumbuke kuva mu bihe bya kera. Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw'imana zabo zikomeye Zeus na Héra.Â
Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y'uburumbuke (fertilité). Abakundana bakunze guhana impano zitandukanye zirimo indabyo z'amaroza, amakarita n'ibindi.
Saint Valentin witirirwa umunsi w'abakundana yari muntu ki?
Uwitirirwa St Valentin ni Valentin w'i Roma, bivugwa ko ku ngoma y'umwami w'abami Claude w'Umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara batakundaga, maze umwami Claude afata umwanzuro ko nta musirikare uzongera gushaka. Gusa Valentin yakomeje gusezeranya abakundanye rwihishwa harimo n'abasirikare.
Byaje kumenyekana ibukuru ni uko Valentin arafungwa ndetse aza kunyongwa ku itariki 14/02. Uwo munsi yoherereje agapapuro k'urukundo umukobwa wari ufite Se wacungaga gereza yari afungiyemo kanditseho ngo "biturutse kuri Valentin wawe". Bivugwa ko uwo mukobwa yakundanaga na Valentin.
Kuva icyo gihe itariki 14/02 Valentin yapfiriyeho yahise igirwa umunsi w'abakundana. Uyu mugabo akaba afatwa nk'umurinzi w'abakundana (Le Patron des Amoureux).Â
Src:www.wikipedia.com
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103065/inkomoko-yumunsi-wa-saint-valentin-103065.html