"INSTINZI ni uburyo turwana intambara buri munsi ariko twizeye ubutsinzi muri Yesu". Tumaini BYINSHI mu ndirimbo nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi, umwanditsi, umuramyi w'indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo nka: 'Abafite ikimenyetso', 'Tuza waremewe', 'Nafashe umwanzuro', n'izindi, Tumaini BYINSHI ni umugabo ufite umugore n'abana 2. Abarizwa muri Leta zunzubumwe za Amerika, kuri iyi inshuro yashyize hanze indirimbo nshya 'INSTINZI' ishimangira kwizera kudashidikanywaho aba Yesu bafite.

Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, uyu muhanzi yatubwiye ko gutabarwa na Yesu mu ntambara kwa buri munsi ari bwo butsinzi abera dufite. Ati" INSTINZI naririmbye ni uburyo turwana intambara buri munsi ariko twizeye ubutsinzi muri Yesu. Niyo mpamvu tugendana ibyiringiro no kudatinya kuko tumufite(Yesu).

'INSTINZI' igaragara ku rubuga rwa Youtube rwitwa 'Tumaini Byinshi', ni ndirimbo yakiriwe neza na batari bake aho bahuriza kukuba baheshejwe umugisha nayo. Iyi ndirimbo ifite uburebure bw'iminota 4, ifite amagambo agira ati"

Yee! biruhanya wee nubwo utereye cyane mbese aho wamenye amakuru ko ndirimba INSTINZI! hari uwambwiye ngo ngende ambwira aho nzaruhukira niyo mpamvu mukwizera Ndaririmba INSTINZI

Nubwo rimwe na rimwe nanirwa ukanyishima hejuru, iyo nguye sintinda kubyuka ngo nkomeze. Hari uwamfashe utazigera andekura muri we ndakomeye!

Yee! hari uwamfashe utazigera andekura ntiyareka ngo ngende ubugingo bwanjye bupfe. Yee! hari uwamfashe utazigera andekura, uwo ni Yesu muri we ndaririmba INSTINZI.

Mu buryo bwo kwandika indirimbo Tumaini yatubwiye uburyo bizamo ati" Uburyo nandika indirimbo biza mu bihe bitandukanye: Hari ubwo mba ndi i muhira cyangwa mu nzira ngenda, cyangwa ndi mu bihe byo gusenga indirimbo ikamanuka".

Indirimbo 'INSTINZI' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na producer Santana mu Rwanda, amashusho(video) yo yakozwe na Happy pro muri Kentucky ho muri Leta zunzubumwe za Amerika, ari naho amashusho yafatiwe.

Tumaini BYINSHI yatangarije Agakiza.org ko kuri Album izaba igizwe n'indirimbo 8 arimo gutegura, amaze gukoramo 6 izindi zikiri muri studio.

Uyu muhanzi ashimira Imana ko ubuhamya agenda yakira buva mu bakurikira ibihangano bye ko bigenda bibahembura. Asaba abakunzi be guhuza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo n'ubuzima babamo bwa buri munsi. Ababwira ko kugira Yesu ari ukuba dufite kwizera kudashidikanya, gukomeye kuko ari bwo butsinzi bwuzuye.

Reba hano 'INSTINZI' (Official Video) ya Tumaini BYINSHI

[email protected]



Source : https://agakiza.org/INSTINZI-ni-uburyo-turwana-intambara-buri-munsi-ariko-twizeye-ubutsinzi-muri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)