-
- Uwamahoro Prisca na Sindayiheba Phanuel
Uwamahoro Prisca avuga ko ubwo bigaga, ibyo kubana batari babifite mu mishinga, ahubwo ngo bemeranyijwe kubana nyuma yahom bashyingiranwa muri 2009.
Uwamahoro ati “Ubu Phanuel ni umugabo wanjye ni na we twabyaranye abana batatu dufite, babiri ni abakobwa undi ni umuhungu. Ubwo twagendaga duhura cyane cyane mu muryango duhuriyemo witwa Komeza Ubutwari, twarushagaho kuganira twumva twashakana.”
Prisca avuga ko kuba barashakanye batakundanye bashingiye ku kuba bombi ari intwari nk'uko abivuga ati “Urukundo rutemba rugana aho rushaka, ntabwo namukunze cyangwa we ngo ankunde kubera ko turi intwari, ni uko twashimanye mbere na mbere, ariko ubwo nyine iyo umuntu ari intwari aba ari intwari muri byose, yujuje ibya ngombwa byose agwa neza, aca bugufi ni umuntu nyine wumva ko mukwiye kubana mugahuza inshingano zo kurera”.
Avuga ko baharanira guha abana babo uburere bwa gitwari babatoza umuco wo gukunda abandi. Ati “Hari ubwo bava ku ishuri bakumva bishimiye ko abandi bana bavuze ko ari abana b'intwari bababwira bati muzabe intwari nka Papa na Mama. Ni uwo murongo tubayoboramo aho twifuza ko na bo bazasiga umurage mwiza w'ubutwari, gukunda igihugu no gukura ari Abanyarwanda buzuye kandi bakunda Imana. Ni yo mpamvu dukomeje gukangurira n'abandi babyeyi kubiba imbuto nziza mu bana babo.”
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/intwari-ebyiri-z-i-nyange-ziyemeje-kubana-nk-umugabo-n-umugore-ubuhamya