Intwaro zafasha abakiri bato kuzagera ku bikorwa by’ubutwari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intwari zizihizwa buri tariki 1 Gashyantare, ziri mu byiciro bitatu birimo Imanzi kibarizwamo Gen Fred Gisa Rwigema n’Umusirikari utazwi [uhagarariye abitangiye igihugu bakagwa ku rugamba ndetse n’abo mu bihe bizaza].

Icyiciro cya kabiri ni icy’Intwari z’Imena, kibarizwamo Umwami Mutara Rudahigwa Charles Leon Pierre, Michel Rwagasana, Agatha Uwilingiyimana n’Abanyeshuri b’i Nyange.

Icya gatatu n’icy’Intwari z’Ingenzi cyo nta ntwari irashyirwamo.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abamaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa bavuga ko kugira ngo umuntu agere ku bikorwa nk’ibyo izi ntwaro zagezeho cyangwa se ibindi bihambaye igihugu kibifuzaho agomba kubitangira akiri umwana muto.

Rwiyemezamirimo ufite Ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Sina Gérard, yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira ubunyangamugayo no kwiremamo icyizere.

Ati “Urubyiruko rurasabwa ibintu bibiri, icya mbere ni uguharanira ubunyangamugayo ndetse no kwiremamo icyizere uko bishoboka, hanyuma ntibibe mu magambo ahubwo bikajya mu bikorwa kuko aho uri hose hari ubuzima.”

Ibikorwa bye by’indashyikirwa byamuhesheje ibihembo n’ibikombe bitandukanye byaba ibyo akura mu Rwanda ndetse no hanze yaho mu bihugu birimo u Budage, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bwongereza muri Amerika n’ahandi.

Sina Gérard asanga hakiri urubyiruko rushaka kwigira uko rutari, ibintu birukoma mu nkokora mu byatuma ruharanira ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Urubyiruko ruracyashaka kwigira uko rutari, rwijyana aho rutaragera, waganira n’abandi ukababwira ko utunze n’ibyo udafite. Ikiri imbogamizi ku rubyiruko ni ukuticisha bugufi, ariko iyo wicishije bugufi byose ubigeraho.”

Gasore Serge, ni Umurinzi w’Igihango k’Urwego rw’Igihugu abikesha ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside no kongera kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu batuye Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera ari naho avuka.

Gasore wavutse mu 1986, akora ibyo bikorwa binyuze mu muryango yashinze witwa Gasore Serge Foundation. Ahamya ko urubyiruko rwagatangiye kureba uko rwakwishakira igisubizo aho gutekereza ak’imuhana.

Ati “Urubyiruko rwatangira kureba ibyaruteza imbere, rugatangira kureba ibyo ruhamagarirwa gukora hakiri kare rudategereje gufashwa.”

Twahirwa Dieudonné utuye mu Kagari ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, ni umuhinzi w’urusenda wabigize umwuga, asanga urubyiruko rukwiye gutangirira ku bintu bito mu gihe rushaka gutera imbere.

Ati “Icya mbere si amikoro, ahubwo ni ugutangira akantu gato ukagakora neza, wagira imbogamizi zituma ibikorwa bidakora neza, ukabimenyeshereza igihe abantu bakakugira inama akenshi ibyo biragufasha.”

Uruhare rw’ababyeyi ni ingenzi

Rwiyemezamirimo Mukagahima Ange, ufite ikigo Zima Entreprise gitunganya ibihaza akabibyazamo ifu, amavuta yo guteka, ibisuguti n’ibindi, yavuze ko ababyeyi bafite uruhare mu gutuma abana baba intwari.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Ikintu numva urubyiruko rwo mu Rwanda kirureba, ni ukudategereza ko hari undi muntu w’abatekerereza kuko ubona urubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda gufata icyemezo bibagora.”

“Baracyategereza ko kanaka avuga ngo kora iki, baracyategereza ko babona akazi, baracyategereza ko ababyeyi babafasha. Ababyeyi nibatoze abana bakiri bato kuba intwari. Umuntu ntabwo azaba intwari afite imyaka 30 cyangwa 20, ahubwo bizatangirira no kuri ya myaka itanu cyangwa icumi”.

Mukagahima yavuze ko urubyiruko kuba rukunze kugaragaza ikibazo cy’igishoro ngo rwiteza imbere bidakwiye kuba urwitwazo ahubwo rwagakwiye kurangwa n’umuco wo kwizigama.

Ati “Igishoro cyo gihora ari ikibazo ndetse n’abafite amafaranga nta gihe uzumva ko ahagije, ahubwo reka tubanze twigishe urubyiruko ikintu cyo kwizigama”.

Uyu mwaka ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Hazatangwa ibiganiro bitandukanye hifashishijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

Sina Gérard yavuze ko kuticisha bugufi ku rubyiruko bishobora kuba imbarutso yo kutagera ku bikorwa by'iterambere rwiyemeje
Gasore Serge yavuze ko ak'i Muhana kaza imvura ihise, asaba urubyiruko kwishakamo ibisubizo mbere yo kubitegereza ku bandi
Rwiyemezamirimo Twahirwa, yavuze ko ubunebwe ari we mwanzi wa mbere w'ubutwari n'iterambere, ashishikariza urubyiruko kwivanamo iyo ngeso
Mukagahima Ange yavuze ko ibikorwa by'ubutwari no kwigira bikwiriye kwigishwa abana bakiri bato
Urubyiruko rugize igice kinini cy'Abanyarwanda, ari nabyo biruha umukoro wo kuruteza imbere



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intwaro-zafasha-abakiri-bato-kuzagera-ku-bikorwa-by-ubutwari
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)