Iyi inyubako igeretse kabiri, yuzuye itwaye miliyoni 750 Frw. Yatashywe ku mugaragaro muri Kamena 2016.
Nk’uko bigaragarira buri wese ugiye kwaka serivisi ku Karere ka Rutsiro, abakozi bose bakorera ku igorofa rya mbere biragorana kwakira baturage kuko amazi abasanga mu biro ndetse akangiza ibyo basizemo iyo imvura iguye badahari.
Muri serivisi zakoreraga muri iyi nyubako y’akarere harimo iyatangwaga n’abakozi bakora mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya, kuri ubu bakaba barimukiye mu nyubako bakodesha.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, yavuze ko kuba iyi nyubako yinjirwamo n’amazi biva ku myubakire kuko imireko yakira amazi menshi bigatuma asubira mu gisenge.
Ati “Iyi nzu si ugusaza ikibazo cyabayemo cyatewe n’imyubakire aho bashyizemo amatiyo amanura amazi make kandi umureko wakira amazi menshi. Iyo imvura iguye agaruka mu gisenge ariko biri hafi gukemuka kuko twamaze gutanga isoko’’.
Kuwa 29 Mata 2015 nibwo hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka inyubako y’Akarere ka Rutsiro, ikaba yaratangiye gukorerwamo muri Kamena 2016.