Iyi gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Minema, Philippe Habinshuti, mu kiganiro cyagaragazaga uko ibihe by’imvura bizaba byifashe kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi 2021 ndetse n’ibyangijwe mu gihe cy’imvura gishize.
Habinshuti yavuze ko Guverinoma izubaka izi nzu mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe gutuza abasenyewe n’ibiza mu bihe bitandukanye nk’uko The NewTimes dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Ati “Mu murongo wo guhangana n’ingaruka z’ibiza, tuzubakira inzu imiryango yo hirya no hino mu gihugu yasenyewe n’ibiza ndetse tubimure ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Yavuze ko inzu zizubakwa ari 11 696 mu gihe imiryango igera kuri 2 355 yo izahabwa ibibanza ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga ikiyubakira kuko ifite ubushobozi, gusa ntiyigeze atangaza igihe imirimo yo kubaka izi nzu izatangirira.
Imibare ya Minema igaragaza ko mu mwaka ushize ibiza byangije ibintu bitandukanye birimo inzu 8 013, ibyumba by’amashuri 95, ibigo nderabuzima bine, imihanda 151, ibiraro 102, insengero 22, imiyoboro y’amazi 26, imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi 16, amasoko atandatu, uruganda rumwe, ndetse bikaba byaratwaye ubuzima bw’amatungo 3 491.
Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2020 ibiza byangije imyaka yari iri kuri hegitari 5.968 ndetse n’amashyamba ari kuri hegitari 458. Abantu 290 bahasize ubuzima mu gihe 398 bakomeretse.
Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira imibare y’iyi Minisiteri igaragaza kandi ko abantu 34 bamaze kubura ubuzima kubera ibiza, hamaze kandi gusenyuka inzu 498.