Jim Caviezel yahwituye abamanika amafoto ye mu nzu bazi ko ari we Yesu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi ku isi bazi neza ishusho ya Yesu ariko nyamara abahanga bemeza ko nta foto ye yafashwe kuko ikoranabunga ribasha gufata amashusho n'amafoto byari bitaraza mu gihe cye, abazwi nka we abenshi ni abakinnye filime ye bisanisha newe barimo, Robert Powell, Jim Caviezel n'abandi.

Reka tugaruke kuri Jim Caviezel, wanamenya ko mu bakinnye Filime za Yezu mu bihe bitandukanye, bamwe ntabwo bari n'abakirisitu ahubwo ni impano yabo ikomeye yo kwisanisha na Yesu mu nkuru ivugwa muri Bibiliya. Bityo ibyanditswe bigakinwa, ababikinnye bakamamara ku isi maze amadini n'amatorero bagatangira kumanika no kwambara isura y'aba bakinnyi.

Jim Patrick Caviezel yavutse ku ya 26 Nzeri 1968, ni umukinnyi wa Filime w'umunyamerika. Caviezel yatangiye kumenyekana ku isi nyuma yo gukina muri Filime ya Yesu yitwa 'The Passion of the Christ' akinamo nka Yezu Kirisito muri 2004.kuva icyo gihe yisanga mu nzu nyinshi ku isi amanitse mu byumba bamusenga akababara cyane. Mu zindi nshingano za Caviezel harimo kugaragara muri Filime 'The Thin Red Line' muri 1998 n'izindi nyinshi.

Caviezel yavukiye ku musozi wa Vernon i Washington, akaba umuhungu wa Margaret wahoze ari umukinnyi wa filime akaba mwene James Caviezel, umushoramari wanakinaga Basketball. Jim Caviezel yakuriye mu muryango w'Abagatolika bakomeye i Conway, i Washington mu gihe Se akomoka muri Silovakiya no mu Busuwisi, naho nyina ni umunya-Irlande.
Jim Patrick Caviezel

Uyu mugabo Jim Caviezel w'imyaka 52 y'amavuko yari asanzwe ari umukinnyi wa Basketball ukomeye nka Se, ntiyabikomeza kubera yaje kuvunika ajya kwiga ibijyanye no gukina Filime aza kwinjira muri Hollyhood. Yatangiye impano ye kuva mu 1991. Nyuma yo kwigaraza nka Yesu hari byinshi bimubabaza abona hirya no hino harimo kuba abantu baba barajwe ishinga no kumubona bazi ko ari Yesu.

Hari byinshi n'amagambo yavuze akomeye afasha benshi bayumvise yagize ati:

'Sinshaka ko abantu bambona, nibabone Yesu. Sinifuza ko abantu banyizera, nibizere Yesu kuko ibyaha byanjye n'ibyaha byawe ni byo byamushyize ku musaraba".

Yakomeje agira ati"N'ubwo ujya mu rusengero buri cyumweru ariko ndakumenyesha ko Kristo nyawe ari hanze mu buzima bwa buri munsi, abo muhurira munzira ukabafasha utanabazi, uko ubaho ubuzima bwawe uko ubera urugero rwiza abandi ibyo byose birimo Yesu. Niba ushaka icyubahiro uyu munsi icishe bugufi kurusha uko wabikoraga umunsi wabanje. Mu bubabare bwose haba hihishemo amahirwe'.

Source:inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Jim-Caviezel-yahwituye-abamanika-amafoto-ye-mu-nzu-bazi-ko-ari-we-Yesu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)