Kabgayi : Ahari hariswe CND habonetse indi mibiri 57 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aha hantu bivugwa ko hari hihishe Abatutsi 1 000, ni ku nshuro ya munani habonetse imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndejuru Abdou Hidou avuga ko iyi mibiri yabonywe n'abariho bahinga bigatuma bakurikirana baza kubona n'indi mibiri.

Yagize ati 'Twabanje kubona umubiri umwe, ariko ducukuye twongertwongera kubona indi mibiri myinshi y'abantu 57.'

Ndejuru avuga ko bakurikije ibimenyetso babonye, iriya mibiri ari iy'abagore kubera imyambaro babonye.

Abarokokeye muri kariya gace bakomeje gusaba ko hazashyirwa ikimenyetso ndangamateka kuko hariya hantu hiciwe Abatutsi benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko ubu busabe bufite ishingiro ku buryo byazatekerezwa bikaba byanahuzwa no kuba hubatse ikigo cy'urubyiruko bikazatuma runakomeza kwiga amateka ya Jenoside.

Nshimiyimana kandi yashimiye abaturage batanze amakuru, anavuga ko bazakomeza kuyatanga kuko hari hantu hakiri imibiri itaraboneka.

Iyi mibiri 57 yahise ijyanwa ku Murenge wa Nyamabuye, kugira ngo izabanze gutunganywa ubundi ikazashyingurwa mu cyubahiro mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco yagarutse ku mateka y'i Kabgayi hari harahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice binyuranye by'Igihugu kuko bari bizeye kuharokokera.

Avuga ko hariya hakuwe iriya mibiri hari hariswe CND kuko bahagereranyaga n'aho abasirikare ba RPA bari babanje kubamo mu gihe cy'imishyikirano.

Rudasingwa nawe yagarutse kuri kiriya kimenyetso cy'amateka (Monument) kifuzwa, avuga ko bizashyirwa mu bikorwa ntakabuza kuko hari habanje kubakwa urwibutso rwa Kabgayi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kabgayi-Ahari-hariswe-CND-habonetse-indi-mibiri-57

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)