Kalisa Rashid yatengushye umutoza Eric, 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa SC Sfaxien #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali igiye gukina umukino ubanza w'ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup nyuma yo gutakaza Kalisa Rashid wavunikiye mu myitozo ya nyuma mu gihe umutoza Eric Nshimiyimana yari yizeye kumukoresha muri uyu mukino.

AS Kigali ikaba iri bukine na SC Sfaxien yo muri Tunisia, ni umukino uri bubere muri Tunisia ku isaha ya saa 16:00'.

Ku munsi w'ejo nibwo AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma, ikaba yaratakarijemo umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Kalisa Rashid wongeye kwitoneka.

Uyu musore ni imvune yagiriye ku mukino wa KCCA ubwo AS Kigali yakuragamo iyi kipe yo muri Uganda, yaje kuyikiniraho muri CHAN ariko nabwo ntiyatumaga asoza umukino.

Eric Nshimiyimana, umutoza wa AS Kigali akaba yavuze ko ari igihombo kumutakaza kuko ari umwe mu bakinnyi yari yizeye ko azakoresha, gusa ngo ni ugusaka ibindi bisubizo.

Ati'mu bo twari twateguye nka Kalisa agize ikibazo, cyari gihari ariko tutarabyemeza kuko imyitozo twakoze ejo(ku wa Kane) yakoze neza arayirangiza yose nta kibazo, ariko uyu munsi byongeye biraza ariko ntakundi turahita dufata undi ahakine.'

Yakomeje avuga ko ashobora kuba afite ikibazo mu ivi kigenda kiyongera uko akinnye, aho avuga ko n'ubwo atari umuganga ariko yabibonye ku mukino wa 2 Amavubi yakinnye muri CHAN.

Uyu munsi haraba umukino ubanza, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 21 Gashyantare 2021 i Kigali mu Rwanda.

Abakinnyi 11 AS Kigali ishobora kuza kubanzamo

Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge na Bishira Latif

Abakina hagati: Nsabimana Eric Zidane, Ntamuhanga Rumaini Tity na Kwizera Pierrot

Ba rutahizamu: Shabani Hussein Tchabalala, Aboubakar Lawal na Orotomal Alex

Kalisa Rashid yagize ikibazo ku munota wa nyuma



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-rashid-yatengushye-umutoza-eric-11-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-sc-sfaxien

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)