Kamonyi: Abagabo babiri barwanye, uwazanye umuhoro arapfa, uwatemwe ajya mu bitaro -

webrwanda
0

Iyo mirwano yabereye mu Mudugudu wa Nzagwa mu Kagari Nyarubuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 ahagana saa Mbili z’umugoroba.

Abarwanye ni umusore witwa Tuyishimire Florien w’imyaka 23 n’umugabo witwa Uwicunguye Onesphore w’imyaka 31 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Martha, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamaze kumenya yemeza ko barwanye noneho Uwicunguye agatema ku rutugu Tuyishimire akoresheje umuhoro.

Ati “Mu kurwana kwabo Uwicunguye yatemye ku rutugu Tuyishimire, birangira uwatemwe yoherejwe kwa muganga kubera ko yari afite igikomere ariko nyuma uwamutemye aba ari we upfa.”

Yakomeje avuga ko kuba uwatemanye yaje gupfa baketse ko abaje kubakiza aribo bashobora kuba bamukubise bikamuviramo gupfa.

Ati “Ariko ikigaragara ni uko hari abantu bashobora kuba bakubise Uwicunguye Onesphore barimo kubakiza bakamukubita cyane ku buryo byaba ariho byahereye agapfa.”

Umugiraneza yavuze ko uwatemwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima ariko ahita yoherezwa ku Bitaro bya Rukoma kuko yari arembye. Umurambo wa Uwicunguye Onesphore wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Inzego zishinzwe iperereza zahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitangira akazi kazo kugira ngo iby’urwo rupfu bisobanuke neza n’ababigizemo uruhare babibazwe.

Umugiraneza yibukije abaturage ko igihe cyose bagiranye ikibazo bakwiye kwirinda kurwana, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kugikemura.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)