Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rufatanije n'ubuyobozi bw'Akarere ka kamonyi kuri uyu wa 05 Gashyantare 2021, batangiye igikorwa kigamije guhesha uburenganzira imiryango isaga 300 bivugwa ko kuva mu myaka y'1960 yasezeranye ariko ikaba uyu munsi itisanga mu bitabo by'irangamimerere. Ku rwego rw'Akarere byatangirijwe mu Murenge wa Musambira.
Ubuyobozi buvuga ko kwibura mu bitabo by'irangamimerere kuri benshi muri iyi miryango bishingiye ahanini ku mateka Igihugu cyanyuzemo, by'umwihariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe ibitabo byinshi byari mu biro by' Amakomine n'Amasegiteri byatwitswe, ibindi bikaburirwa irengero.
Munyakazi Epimaque, Umukozi w'Akarere ushinzwe ishami ry'imiyoborere akaba ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi mu gutangiza iki gikorwa, yabwiye intyoza.com ko icyo kigamije ari ugufasha abaturage bashyingiranwe ariko bakibura mu bitabo by'irangamimerere, kongera kugira uburenganzira nk'ubw'abashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko.
Avuga ko nubwo kugeza uyu munsi bari barabaruye imiryango 312, ko mu gutangiza iki gikorwa ibyo babonye byerekana ko bazarenga. Avuga kandi ko ari igikorwa kireba buri wese wasezeranye akibura mu bitabo by'irangamimerere by'umwihariko guhera mu myaka y'1960 ubwo hashyirwagaho ibyitwaga Amakomine kugeza 1994, ubwo amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanasenyanye ndetse akangiza byinshi birimo n'ibyo bitabo benshi bari baranditswemo. Gusa avuga ko n'abasezeranye nyuma ya Jenoside bakibura kubera impamvu zitandukanye nabo aya ari amahirwe kuri bo.
Kutibona mu bitabo nk'ibi by'irangamimerere ngo byagiye bigira ingaruka zitari nke kuri iyi miryango, aho bamwe kugeza n'ubu nta burenganzira bafite ku mitungo y'abo bashakanye, kuba mu buryo bw'amategeko usanga bamwe bakitwa ingaragu nyamara buzukuruje, kuba kandi badashobora kubona bimwe mubyo bashaka mu gihe batumwe icyemezo cy'uko bashakanye ntibakibone n'ibindi.
Usabyimana Bernard, umuturage w'Umurenge wa Musambira avuga ko yasezeranye mu 1987 ariko akaba amaze imyaka yose yitwa ingaragu mu mategeko kandi yarashatse, agasezerana mu buryo bwemewe n'amategeko. Avuga ko kutibona mu bitabo by'irangamimerere byamwimye amahirwe yo kugira icyangombwa cy'ubutaka, bikaba binamwima amahirwe kuzindi serivise zikenera icyangombwa kigaragaza irangamimerere ye kuko amategeko atamuzi nk'uwasezeranye.
Mukankusi Christine, avuga ko yasezeranye mu 1980 ariko akaba atagaragara mu bitabo by'irangamimerere. Avuga ko ibi byagiye bigira ingaruka nyinshi zirimo kutagira uburenganzira ku mutungo mu buryo bwemewe n'amategeko, guhezwa kuzindi serivise zisaba icyangombwa kigaragaza ko yashyingiwe mu mategeko. Anavuga ko hari igihe umwana we yagombaga kujya hanze ariko agahura n'imbogamizi zifatiye ku kuba Se na Nyina amategeko atabagaragaza nk'abasezeranye, aho byamusabye kwitabaza urukiko.
Uwambaye Emeritha, Umuyobozi w'ubugenzacyaha-RIB mu karere ka Kamonyi, ari mu Murenge wa Musambira ahatangirijwe iki gikorwa, yasabye imiryango 56 y'uyu Murenge yamaze kubarurwa igiye gukorerwaho iri perereza kwitwararika no kurangwa n'ukuri.
DCI Uwambaye, yababwiye ko ibi ari mu rwego rwo kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by'irangamimerere, ko bagomba kugaragaza ibimenyetso byose byerekana ko bashyingiwe. Yabibukije kandi ko nubwo RIB iri muri iki gikorwa, atari ukugenza ibyaha, ahubwo bari mu by'imbonezamubano, bashaka ibimenyetso bizashyikirizwa urukiko rukabemeza ko basezeranye. Yaboneyeho kubabwira ko kubeshya muri iki gikorwa bihanirwa n'amategeko, abasaba kubyirinda.
Tugarutse kuri Munyakazi, avuga ko iki gikorwa kizamara iminsi 20 gikorwa n'ubugenzacyaha bufatanije n'ubuyobozi bw'Akarere, aho RIB izaba ikusanya ibimenyetso, nyuma bigashyikirizwa urukiko arirwo ruzahesha iyi miryango uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by'irangamimerere.
Nkuko Munyakazi akomeza abivuga, kwibura mu bitabo by'irangamimerere ngo birimo ibihombo byinshi ku muntu amategeko atabona nk'uwasezeranye. Muri ibyo bihombo harimo kuba uwasezeranye akomeza kwitwa ingaragu mu mategeko, kubura zimwe muri Serivise amategeko ateganya kubashakanye n'uburenganzira buhabwa umuntu washyingiwe byemewe n'amategeko, hari kandi kubura uburenganzira ku mitungo akenshi itimukanwa, hakaba ingaruka ku bana babyaye kuko amategeko atabazi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com