Kamonyi : Umugabo arakekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Daniel Ntigurirwa ukekwaho kwica umugore we mu ijoro rishyira kuri uyu 04 Gashyantare 2021 ubwo yatahaga ngo agahita amukubita isuka.

Uwayezu Servile uri kuyobora Umurenge wa Kayenzi nk'umusigire, yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane.

Avuga ko umugabo yagurishije inka bari bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda atabyumvikanyeho n'umugore we, bigatuma bagirana amakimbirane ndetse ko uriya mugabo yigeze no gufungwa.

Yagize ati 'Hari hashize igihe kitarenze amezi atandatu agarutse mu rugo. Ubwo rero agurisha iyo nka amafaranga yayasangiye n'undi mugore yari yarinjiye ; bigaragara ko ibyo byose ari yo ntandaro y'amakimbirane bari bafitanye.'

Uyu muyobozi avuga ko umwe mu bana babiri b'uyu muryango, yabwiye inzego ko se yaje mu ijoro maze nyina akajya kumukingurira undi agahita amukubita isuka mu mutwe.

Uyu mwana watanze amakuru, avuga ko yumvise nyina ataka, akiruka ajya kureba ibibaye agasanga nyina yikubise hasi, na we agahita ajya gutabaza nyirakuru batandukanye.

Bahise banitabaza inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'iz'umutekano basanga umugabo yacitse ku buryo ubu hakiri gukorwa ibikorwa byo kumushakisha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-isuka-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)