Kamonyi: Umugore yafuhiye umugabo, umujinya uwutura inzu arayishumika -

webrwanda
0

Uwo mugore w’imyaka 53 y’amavuko yari asanzwe abana byemewe n’amategeko n’umugabo we w’imyaka 51 mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Bibungo bafitanye abana bane babyaranye.

Gusa uwo mugabo yari afite undi mugore w’inshoreke utuye hafi aho babyaranye abana batatu. Uko kugira inshoreke byatumaga agirana amakimbirane n’umugore we w’isezerano.

Bivugwa ko ngo mu gitondo cyo ku wa 24 Gashyantare 2021 uwo mugabo yari mu rugo iwe yanika imyumbati noneho iyo nshoreke iramuhamagara atangira kuganira nayo yisanzuye atazi ko umugore we w’isezerano ari hafi aho.

Baganiriye telefone y’umugabo iri mu ijwi riranguruye (haut-parleur) bituma umugore w’isezerano yumva ibyo bavugana byose bimutera umujinya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko hari ibyo inshoreke yasabaga uwo mugabo arabimwemerera ndetse bagera n’aho batuka umugore w’isezerano.

Ati “Hari ibyo yamusabaga kuri telefone baraganira n’uwo mugore w’inshoreke, niba ari amafaranga yamusabye ariko bari bafite n’ibijyanye n’amasambu ngo yashakaga kumuha, noneho mu gihe barimo kuganira umugore w’isezerano ahita agira umujinya yinjira mu nzu afata matela ebyiri azishyira kuri moto asakuza cyane aratwika.”

Umugore amaze kubitwika ngo yasohotse asakuza cyane, umugabo we abibonye aratabaza abantu barahurura bagerageza kuzimya biranga kubera ko moto yari irimo essence.

Ibyangiritse muri iryo twika ni inzu bari batuyemo, moto ifite agaciro ka 600.000 Frw yahiye igakongoka, matelas ebyiri za 80.000 Frw, igisenge cy’inzu cya 300.000 Frw n’imyenda ifite agaciro ka 60.000 Frw.

Ibyo bikimara kuba umugore yari ameze nk’umuntu wahungabanye bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Migina akaba ari naho yaraye kuko ari gukurikiranywa n’abaganga.

Kubwimana yavuze ko n’ubwo muri iyi minsi nta kibazo kidasanzwe bari bafitanye, mu myaka yashize bigeze kugirana amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Yagiriye inama abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya bagera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura kugira ngo atabyara ibyaha.

Amafoto y’uburyo iyi nzu yahiye

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)