Uyu muhinzi w'imyaka 59 y'amavuko asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Ngoma; afite umugore n'abana batanu.
Kabega watangiye guhinga imyumbati mu 2007 yabwiye IGIHE ko ashaka kubigira umwuga kuko mu gace batuyemo hari ubutaka yeraho cyane. Avuga ko ahinga ku buso butoya ariko nyuma yo kubona ko ayeza ku bwinshi ari gushaka uko yayihinga ahantu hanini.
Ati 'Nari umuturage utuye muri Kigali hanyuma biranga njya guhinga, ngura isambu muri Kamonyi. Iyo sambu naguze ni hafi hegitari imwe iburaho metero nka 30. Ubwo rero nakoze ibishoboka byose ngo nyibyaze umusaruro.'
Akomeza avuga ko yatekereje icyo azakoresha ubwo butaka ahitamo kuhahinga imyumbati n'urutoki kuko yasanze bihera cyane. Yahise yegera umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyamiyaga amugisha inama.
Ati 'Naremwegereye agerageza kujya ampa imbuto zigezweho zo gutubura, nari mfite n'undi mutekinisiye wanyigishaga uko nabibyaza umusaruro. Yanyeretse uburyo ucukura ikinogo kinini ukagifumbira n'ifumbire y'imborera ukagitunganya neza ugateramo umwumbati ukawukurikirana neza ku buryo ubyara umusaruro mu gihe cy'umwaka n'amezi atanu.'
Igice ahingamo imyumbati kingana na metero 40 kuri 50, ahatera ibiti 94 agakuraho umusaruro ungana na toni 2 n'ibilo 800.
Ati 'Ndateganya gushaka uburyo nakwisunga ibigo by'imari hanyuma nkahagura nkahagira hanini kuko guhinga imyumbati birimo umusaruro. Ndashaka ko nahinga imyumbati rwose bya kinyamwuga.'
Kabega avuga ko mu 2015 hari imbuto y'imyumbati bahingaga yitwa Cyizere yatangaga umusaruro mwiza kandi mwinshi ku buryo igiti kimwe cyeragaho ibilo biri hagati ya 40 na 60. Gusa iyo mbuto yaje guhura n'uburwayi bayivana ku isoko.
Kuri ubu iyo bari guhinga ni nshyashya iherutse gutuburwa kandi nayo ngo iri kwera neza.
Mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza two mu Ntara y'Amajyepfo hahingwa imyumbati ku bwinshi kandi ni igihingwa cyibasha kwihanganira ibihe by'izuba bikunze kuhaboneka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, aherutse gutangaza ko mu Rwanda imyumbati ihingwa mu gihugu hose ku buso bwa hegitari hafi ibihumbi 200 kandi bafite intego yo kongera umusaruro uboneka kuri hegitari imwe.
Yavuze ko hashize imyaka igera kuri 13 mu Rwanda hatangijwe gahunda y'imbaturabukungu mu buhinzi kugira ngo ibihingwa bitandukanye bitange umusaruro ushimishije mu bwiza no mu bwinshi hagamijwe guteza imbere abahinzi n'igihugu muri rusange.
Yagize ati 'N'imyumbati rero yazamukiye muri iyo gahunda n'ubwo haje kuzamo ibibazo bijyanye n'ubushakashatsi ariko birakemuka. Uyu munsi imyumbati mu Rwanda ihingwa ku buso bwa hegitari hafi ibihumbi 200, hakavaho toni hafi miliyoni eshatu z'umusaruro, wabishyira ku mpuzandengo ugasanga ni hafi toni 14,5 kuri hegitari.'
Yasobanuye ko imbuto nshya y'imyumbati imaze iminsi ibonetse ifite ubushobozi bwo kwera igatanga umusaruro mwinshi ugera kuri toni 40 kuri hegitari imwe.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, yerekana ko kuri hegitari ibihumbi 200 zihingwaho imyumbati mu Rwanda, haterwaho ingeri hafi miliyari ebyiri.