Kankindi Alida Lise yasobanuye byinshi ku mibanire ye n'itangazamakuru muri CHAN, uwo basize arwaye atishyuriwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ibyavuzwe by'uko Madame Kankindi Alida Lise wari uyoboye ikipe yagiye muri Cameroun mu ishuranwa rya CHAN 2020 ko yaba yaritwaye nabi ndetse agashyamirana n'itangazamakuru, yahakanye ibi avuga ko wenda bagowe n'uburyo babayemo bitewe n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yahagurutse mu Rwanda tariki ya 13 Mutarama 2021 yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020 ryabereye muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama â€" 7 Gashyantare 2021, gusa u Rwanda rwaviriyemo muri ¼ rwageze mu i Kigali tariki ya 3 Gashyantare 2021.

Muri iyi minsi yamaze muri iki gihugu, hagiye habaho kugongana kw'inzego nk'uko bamwe mu banyamakuru bariyo babitangaje aho Kankindi Alida Lise wari uyoboye 'delgation' yagiye abahutaza mu kazi kabo ndetse hakabaho no gushyamirana.

Hari ukubabwira imvugo zikakaye, ko abanyamakuru ari abanyamatiku atatuma n'umwana we arikora.

Gushyamirana na bamwe mu banyamakuru, kubatandukanya n'ikipe no kwigwizaho inshingano akazambura abari basanzwe bazikora.

Gusiga umunyamakuru arwariye muri hoteli ntibanayishyure bo bakerekeza Limbe bikaba ngombwa ko bamufatira n'ibindi.

Uyu mu munsi mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku rugendo rwo muri CHAN 2020, Kankindi Alida Lise wari uyoboye 'delegation', yemeje ko hari ibitaragenze neza.

Ati' Ikibazo cy'imyenda cyagaragaye siko twabyifuzaga. Umunyamakuru wamaze iminsi 4 cyangwa 5 mu bitaro ntabwo twabyifuzaga. Ibibazo byabaye mu banyamakuru ntabwo ariko twabyifuzaga ariko byose byabaye ku bw'umutekano.'

Yavuze ko ikipe yagiye mu bihe bidasanzwe by'icyorezo ko n'ingamba zagombaga kuba zidasanzwe, rimwe na rimwe ushobora gusanga ari cyo kibazo cyabayeho n'aho nta muntu n'umwe afitanye na we ikibazo cy'umwihariko.

Ati'Twagiye mu bihe bidasanzwe, dushyiraho ingamba zidasanzwe. Ubundi ubusanzwe abanyamakuru babanaga n'ikipe nk'umwe muri bo, muri ibi bihe rero abanyamakuru ntabwo twari kubazirikira muri Hoteli kuko bagombaga gukora akazi kabo, hari felied bagombaga kujyamo, Press conference kandi rimwe na rimwe umuntu aba agomba kwita ku kazi agakaza ingamba, rero ntabyabaye ku bw'ikibazo umuntu afitanye n'undi bwite.'

Yahakanye yivuye inyuma ko nta munyamakuru n'umwe bigeze babangamira mu kazi ke nk'uko byatangajwe.

Ati'Ntabwo navuga ngo twabangamiye abanyamakuru mu kazi kabo, ntawashatse kujya mu myitozo ngo abuzwe, ntawashatse interview ngo ayibure bityo rero sinavuga ko hari umunyamakuru wabangamiwe mu kazi.'

Ku burwayi bw'umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu warwaye akaguruka n'irushanwa ritarangiye, yavuze ko ntawigeze yanga kumwitaho kuko n'ibitaro byarishyuwe.

Ati'Uburwayi bwa Jean Luc yararwaye iminsi ya mbere ajya mu bitaro, yamazemo iminsi mike ariko ibitaro byarishyuwe, CAF yarabyishyuye nta kibazo cyabayemo uretse imiti yaguzwe ku ruhande kandi nitwe twayiguze.'

Ku byo kumusiga muri Hoteli itishyuwe akagomba kwitabaza inshuti iba muri iki gihugu, yavuze ko bagiye Limbe ahagombaga kubera umukino wa Togo, bahavuye ku Cyumweru basiga Jean Luc muri hoteli agomba gutaha ku wa Mbere, hoteli ngo yanze ko bishyura kuko umunsi wari utararangira kandi amafaranga yose yari ku ikarita.

Ati'Gufatirwa na hoteli ntabwo ari byo, twagiye Limbe agomba gutaha ku wa Mbere. Tujya guhagaruka Douala tugiye Hoteli yatubwiye ko tutakishyura ibintu bitarakoreshwa kuko ashobora kugira ibindi afata. Yasigaranye na Dr. Higiro, kuko uburyo twagombaga kwishyura nabwo twari tujyanye nabwo(ikoranabuhanga), dusaba Dr kohereza iyo facture muri FERWAFA bakishyura iryo joro barayemo, niko byagenze, gusa ku wa Mbere hano(mu Rwanda) byari umunsi w'Intwari ntabwo bari bakoze rero twashatse umuntu Douala arayishyura bamwishyura ku wa Kabiri.'

Inkuru bifitanye isano wasoma: Operation Kigali â€" Douala â€" Limbe: Ibitaravuzwe! Urugendo rutoroheye abanyamakuru ba siporo(CHAN2020)

N'ubwo avuga ko Jean Luc yaje tariki ya 1 Gashyantare 2021, umunsi w'Intwari sibyo kuko icyo gihe Jean Luc yari amaze icyumweru ari mu Rwanda kuko yaje tariki ya 25 Mutarama 2021.

Ku ruhande rwa MINISPORTS yavuze ko ibyabaye byose muri uru rugendo hari isomo byabasigiye rizabafasha mu minsi iri imbere harimo no gusubira mu masezerano y'abafatanyabikorwa ku buryo nta kibazo kizongera kugaragara.

Abanyamakuru bari CHAN 2020 bavuga ko batorohewe bitewe n'uwari ubayoboye
Lise yahakanye ibyo yashinjwe n'itangazamakuru byose



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kankindi-alida-lise-yasobanuye-byinshi-ku-mibanire-ye-n-itangazamakuru-muri-chan-uwo-basize-arwaye-atishyuriwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)