Amashusho ya RBA agaragaza uyu musozi uri gutenguka, ibitaka n'amabuye bimanuka bigahita byirunda mu muhanda.
Aya mashusho yerekana uyu musozi uri kumanuka, agaragaza ibiti n'amabuye bimanuka, abaturage bakagira ubwoba bahunga ko bishobora kubageraho.
Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA kiratangaza ko ubu uyu muhanda utari nyabagendwa ku buryo Polisi y'u Rwanda yihutiye kuhagera kugira ngo irebe icyo ikora ngo urujya n'uruza rwongere rusubukurwe.
Aka gace k'umuhanda kazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru gaherereye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongii, si ubwa mbere habaye inkangu kuko no mu kwezi k'Ukuboza 2019 na bwo hari habaye inkangu ifunga uriya muhanda Karongi-Nyamasheke.
Icyo gihe Polisi y'u Rwanda yari yasabye abifuza gukorera ingendo muri biriya bice, gukoresha umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe.
Photo/RBA
UKWEZI.RW