Ni mu Murenge wa Gishyita ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru mu karere ka Karongi aho ubutaka bwamanutse bugafunga umuhanda kubera imvura nyinshi yaguye.
Ni umuhanda uzwi ku izina rya Kivu Belt, uva Rubavu ukagera Rusizi. Umwe mu bari muri aka gace yabwiye IGIHE ko byabaye guhera saa kumi n'imwe za mu gitondo.
Uyu muhanda ukaba ukunze gucamo imodoka nyinshi ariko kubera gahunda ya Guma mu Karere, imodoka zitwara ibicuruzwa nizo zawucagamo zirimo amakamyo Manini azana ibicuruzwa ndetse n'abijyana mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo utakiri nyabagendwa harimo imashini za sosiyete ya Horizon iri kubasha gukuramo iryo taka ariko ubwo twandikaga iyi nkuru ubutaka bwari bukiri kugenda bumanuka buva ku musozi.
Ni kenshi iyo imvura iguye kuri uyu muhanda uri mu misozi ukunze kwibasirwa n'inkangu. Umwaka ushize nabwo inkangu yahagaritse ingendo muri uwo muhanda.