Kayonza: Abagabo 2 bafashwe bamaze kwica inyamaswa yo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw'abo bahigi byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage begereye pariki y'akagera.

Ati 'Abashumba baba mu nka mu nzuri ziri hafi ya Pariki y'Akagera nibo baduhamagaye ko hari abantu baza guhiga inyamanswa ziva muri Pariki y'akagera ndetse n'izindi zibera inyuma ya Pariki zibanira n'inka mu mashyamba. Abapolisi bahise bajyayo muri iryo joro ahagana saa saba basanga abahigi 4 bamaze kwica impala imwe, hahise hafatwa babiri abandi babiri baracika.'

CIP Twizeyimana yavuze ko habanje gufatwa umwe nyuma haza gufatwa uwa kabiri, ubu haracyarimo gushakishwa abandi babiri bataraboneka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yavuze ko abaturage begereye Pariki y'Akagera bamaze gusobanukirwa akamaro ko kurinda urusobe rw'ibinyabuzima cyane cyane inyamanswa zo muri Pariki y'Akagera ndetse n'izindi zikunze kuba inyuma yayo mu nzuri z'amatungo. Yavuze ko kugeza ubu ikibazo kikiri mu bantu bava ahandi bakaza kwica inyamanswa.

Ati 'Bariya bantu bose twaje gusanga bakomoka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo kuko hegereye Pariki y'akagera. Abaturage bo mu Karere Kayonza cyane cyane abo mu Mirenge yegereye Pariki y'Akagera bazi neza akamaro ko kubungabunga inyamanswa kandi bazi neza akamaro ka za Pariki ku bukungu bw'Igihugu ndetse n'abaturage ku giti cyabo. Basobanukiwe ko ziriya nyamanswa zikurura ba mukerarugendo bagasiga bishyuye amadovize n'abaturage kandi bajya bajyanwa muri Pariki bagasura inyamanswa.'

Yavuze ko abaturage bahora basobanurirwa ko guhiga inyamanswa ari icyaha gihanwa n'amategeko. Yakomeje avuga ko ibikorwa bya ba rushimusi byari bimaze gucika muri Pariki y'Akagera.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murundi.

Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw'inyamaswa bukomye n'ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kayonza-abagabo-2-bafashwe-bamaze-kwica-inyamaswa-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)