Kayonza: Babiri bafatanywe ibiro 14 by’urumogi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe umwe afite imyaka 22 undi akagira 41. Bombi bafatiwe mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, kuwa 30 Mutarama 2020.

Polisi yatangaje ko basanganywe ibiro 14 by’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ubusanzwe umwe muri aba ni umumotari mu Murenge wa Ndego, niwe wazaniye ruriya rumogi mugenzi we. Abaturage baduhaye amakuru tujyayo dusanga yagiye kurubitsa ahandi hantu, turacyashakisha uwari uhatuye.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko umwe muri aba bagabo amaze gufatwa yajyanye abapolisi aho yabikije biriya biro 14 by’urumogi ndetse ajya no kuberaka aho mugenzi we akorera umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Ndego nawo wo mu Karere ka Kayonza. Aba bombi ntibasobanura neza aho bakura ruriya rumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe yatumye bariya bombi bafatwa. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye kuko biri mu rwego rwo kwicungira umutekano no kurinda ubuzima bwabo.

Ati "Abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko urumogi ruri mu bihungabanya umutekano kuko abarunyoye bakora ibyaha bitandukanye."

"Bamwe mu rubyiruko bamaze kwangirika ubuzima kubera urumogi abandi bagafatwa bagafungwa. Turakangurira abantu kureka ibikorwa byose bijyanye n’urumogi kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko."

Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe hagishakishwa uwo bari barabikije ruriya rumogi.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw.

Aba bagabo bafatanywe ibiro 14 by'urumogi



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-babiri-bafatanywe-ibiro-14-by-urumogi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)