Kayonza: Imvubu yakomerekeje umuturage, hafatwa umwanzuro wo kuzigizayo izindi zikaraswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mvubu yakomerekeje Minani ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021 ubwo yamusangaga mu gishanga kigabanya Umurenge wa Gahini n'uwa Murundi. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko iyi mvubu yamukomerekeje ubwo yari agiye kuroba amafi yo kwirira mu gishanga.

Ati 'Iyo mvubu yamukomerekeje mu buryo bukomeye mu nda, uyu muturage muri ayo masaha yari arimo aroba amafi kuko igishanga yari arimo kigabanya Umurenge wa Gahini n'uwa Murundi. Urabona muri ibi bihe dufite imvura amazi aba arimo ari menshi kuko rero turi no mu gihe cyo gusana ingomero zitandukanye yaba mu Murenge wa Gahini, Mwili na Murundi imvubu zose zisa nizavuyemo zigira mu gishanga.'

Yakomeje avuga ko iyo mvubu yamukubise mu nda imukuramo amara ku buryo yakomeretse bikomeye.

Ati 'Iyo nsanganya ikimara kuba baradutabaje twitabaza abaganga twoherezayo imbangukiragutabara n'abaganga baragenda bamuzana i Gahini babanza bamukorera ubutabazi bw'ibanze nyuma yoherezwa i Kanombe.'

Rukeribuga yavuze ko bikimara kuba, inama y'umutekano yahise iterana ishyiraho itsinda ry'ingabo rijya kuzihiga rikazigizayo kugira ngo zijye kure y'abaturage ndetse izitari bwigireyo ziraraswa kugira ngo zitongera kwica abaturage.

Imvubu ni zimwe mu nyamaswa zikunda kwangiza imyaka y'abaturage cyane cyane mu Turere twa Kirehe, Kayonza na Nyagatare, mu kwezi gushize hari indi mvubu yarasiwe mu Murenge wa Kabale mu Karere ka Kayonza.

Uretse izi kandi hari n'izindi ziri mu Karere ka Nyagatare mu Gishanga cya Rwangingo gikora ku Murenge wa Karangazi, abaturage bahatuye bavuga ko izi mvubu zimaze imyaka irenga itanu zibonera imyaka bagasaba ubuyobozi gushaka umuti w'iki kibazo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imvubu-yakomerekeje-umuturage-hafatwa-umwanzuro-wo-kuzigizayo-izindi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)