Bivugwa ko aba basore bakekwaho kwica se ngo kuko yari yaranze kugurisha isambu ngo abagabanye amafaranga.
Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kandi buvuga ko aba basore uko ari batatu nubundi bigeze gufungwa bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge baza kurekurwa.
Abaturanyi b'uru rugo bavuga ko uretse kuba aba basore bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge, batajyaga banita kuri se ku buryo na byo babiheraho bakeka ko ari bo bamwishe.
Amakuru y'urupfu rw'uriya mubyeyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021 ubwo abaturanyi basangaga uriya musaza yapfuye mu gihe abahungu be bari babyutse bigendera.
Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Mukarange yagize ati 'Abo bahungu bo babyutse bagenda bamusigamo yapfuye, abaturage bakavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.'
Uyu muyobozi avuga ko bahise bitabaza RIB na yo yahereye ku makuru y'ibanze igahita ita muri yombi bariya bahungu batatu ba nyakwigendera.
Yagize ati 'Dushingiye ku makuru y'abaturage, bavuga ko basanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba baramusabye kugurisha isambu akabyanga, ikindi ni abahungu basanzwe bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge.'
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitari bya Gahindi ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe bariya bahungu bafungiye kuri station ya RIB ya Mukarange.
UKWEZI.RW