Kayonza: Ubwogero bw'inka bwubakiwe aborozi bwagabanyije izicwaga n'uburondwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyogo ni ahantu bacisha inka haba harimo umuti uvanze n'amazi bikazifasha mu kwica uburondwe buba buziriho ku buryo zitongera kugira ikibazo. Uburondwe butuma inka itarisha neza bugatera indwara zirimo ikibagarira, Anaplasmosis, babesiosis, na Theirleriosis.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Murundi buvuga ko nibura mu kwezi habonekaga inka 35 zirwaye indwara ziterwa n'uburondwe, muri izi nka nibura hagati y'icumi na 15 zapfaga none ngo kuva batangira gufuherera inka bakoresheje ubu bwogero ngo izipfa n'izirwara zaragabanutse cyane.

Aborozi bavuga ko mbere batarabona ubwogero bw'inka ngo nibura buri kwezi bapfushaga inka nyinshi kubera uburondwe ariko ngo aho bwuzuriye bagatangira kubukoresha ngo izi mpfu zaragabanutse bigaragara.

Karake Richard wororera mu Murenge wa Murundi yagize ati 'Twahoranaga uburondwe, imiti batuzanira ntigire icyo ikora ariko ubu byarahindutse n'iyo urebye inka ubona impinduka no ku bwoya nta burondwe bukiziranga cyane.'

Yakomeje avuga ko imiti yamutwaraga amafaranga menshi aho litiro yayiguraga 14 000 Frw nabwo ntihagire icyo ukora ku burondwe, ndetse gutera inka umuti byabatwaraga umwanya munini cyane ariko ngo aho habonekeye ubu bwogero byaroroshye.

Ati 'Ubu bimeze neza nta kibazo tukigira, ubundi uburondwe iyo bufashe nk'inyana zonka zihita zipfa. Buyitera ikibagarira bikarangira ipfuye, nkanjye mu cyumweru napfushaga nibura inyana ebyiri zavutse none ubu simperuka gupfusha n'imwe.'

Bayingana Emmanuel usanzwe yororera mu Murenge wa Murundi avuga ko we yapfushaga inka zirenga umunani buri kwezi kubera ikibagarira ariko ngo byaragabanutse kubera ubwogero bwazo bahawe.

Ati 'Mbere inyana zakundaga kurwara ikibagarira kubera uburondwe none ubu kuko twogesha kabiri mu cyumweru ntabwo zigipfa, zimeze neza. Njye napfushaga inyana umunani none ubu nko mu mezi nk'atanu usanga hapfuyemo imwe.'

Yashimiye ubuyobozi bwatekereje kubazanira ubwogero bw'inka ngo kuko ubusanzwe bitari kuborohera kubwiyubakira.

Ati 'Icyo umuntu asabwa ni ukujyanayo umuti we bakawuvanga n'amazi ubundi umukozi uba uriyo agafuherera inka zawe nta mafaranga batwaka.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko ubu bwogero bwashyizweho mu rwego rwo kugira ngo bafashe aborozi kudakomeza gufata umwanya munini boza inka zabo no kuramira izicwaga n'uburondwe.

Ati 'Ubusanzwe iyo aborozi bozaga inka zabo bakoresheje umuti usanzwe hari aho utageraga bigatuma uburondwe bushobora no kwica ya nka. Ubu inka yose igerwaga n'umuti iyo bayicishije muri buriya bwogero. Byadufashije rero kudakoresha umwanya munini cyane cyane ku bantu bafite amashyo menshi.'

Ubu bwogero bufasha aborozi mu gufuherera umuti ku nka bayirinda uburondwe buri bumwe bwuzuye butwaye miiyoni 14 Frw bukaba bumaze umwaka bukoreshwa. Akarere ka Kayonza kabarizwamo inka zirenga 55 800.

Ubu bwogero butuma umuti wica uburondwe ugera ku nka ahantu hose
Mu Murenge wa Murundi mu nka 35 zagaragarwagaho n'indwara zturuka ku burondwe izirenga 10 zapfaga buri kwezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ubwogero-bw-inka-bwubakiwe-aborozi-bwagabanyije-izicwaga-n-uburondwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)