Umurambo w'uyu mugabo witwaga Munyakazi Thomas wabonetse mu Mudugudu wa Ubwiza mu Kagari ka Ryamanyoni mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye ibibazo n'umugore we bituruka ku kuba yari yarashatse undi mugore ku ruhande ndetse baza no kubyarana.
Iki kibazo ngo cyatumaga akunda gushwana cyane n'umugore we rimwe na rimwe bagashwana uyu mugabo agahitamo kujya kurara ku mugore we wa kabiri yari yarashatse. Uyu mugore ngo yari amaze iminsi avuga ko yabuze umugabo we baza gusanga yiyahuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Jackline Mutesi, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uyu mugabo bawusanze mu nzu yakanikiragamo amagare bigakekwa ko amaze iminsi ariho yiyahuriye akoresheje umuti wica udukoko two mu myaka.
Ati ' Uyu mugabo yavuye mu rugo atavunganye neza n'umugore we arazamuka ajya aho yakanikiraga amagare, bivugwa yahise yinjira muri iyo nzu yakoreragamo arikingirana anywa umuti wica udukoko, kuko rero ngo hari ubwo yajyaga atarara iwe mu rugo yaraye ku wundi mugore yari yarashatse mu buryo butemewe, umugore we babanaga yagize ngo yaraye kuri uwo mugore.'
Yakomeje agira ati ' Umugore we mukuru yabonye umunsi wa mbere ushize, uwa kabiri ushize atangira kubwira abaturanyi ko yabuze umugabo we, batangira kumushakisha ahantu hose baramubura, bageze hamwe yakoreraga barebye mu idirishya basanga amaze iminsi apfiriyemo.'
Gitifu Mutesi yakomeje asaba abashakanye kwirinda amakimbirane ashobora gutuma umwe yiyahura, yabasabye kujya bitabaza imiryango mu gukemura ibibazo byananirana bakitabaza ubuyobozi ngo kuko bubereyeho kubafasha aho kugira ngo bigere aho umwe afata icyemezo cyo kwiyahura.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.