Kayonza : Uwagiranaga amakimbirane n'umugore we bamusanze yarapfiriye mu nzu yakoreragamo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jackline Mutesi uyobora uyu Murenge wa Murundi, avuga ko nyakwigendera wari usanzwe akora akazi ko gutunganya amagare yapfuye, ashobora kuba yariyahuje umuti wica udukoko.

Avuga ko yari aherutse kuva mu rugo atabwiye umugore we aho yerecyeje agahita yigira aho asanzwe akorera kariya kazi ke ko gukanika amagare.

Yagize ati 'Bivugwa ko yahise yinjira muri iyo nzu yakoreragamo arikingirana anywa umuti wica udukoko.'

Avuga ko umugore wa nyakwigendera atigeze abitindaho cyane kuko n'ubusanzwe umugabo we yajyaga arara ku wundi mugore yari yarashatse mu buryo butemewe n'amategeko.

Uyu muyobozi yagize ati 'Umugore we mukuru yabonye umunsi wa mbere ushize, uwa kabiri ushize atangira kubwira abaturanyi ko yabuze umugabo we, batangira kumushakisha ahantu hose baramubura, bageze hamwe yakoreraga barebye mu idirishya basanga amaze iminsi apfiriyemo.'

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gahini.

Ngo ubusanzwe uriya mugabo n'umugore we mukuru bari basanzwe bagirana amakimbirane ashingiye ku kuba uriya mugabo ajya mu bandi bagore ndetse ko yari yarabyaranye n'uriya yashatse hanze.

Uyu mugore mukuru ngo yari amaze igihe atazi aho umugabo we aherereye ndetse akabibwira abaturage ko adaheruka kumuca iryera ariko na none agacyeka ko yaba ari kuri wa mugore wa kabiri.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Uwagiranaga-amakimbirane-n-umugore-we-bamusanze-yarapfiriye-mu-nzu-yakoreragamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)