Kicukiro: Hasenywe inzu y'umuturage ushinjwa kwigomeka, we akavuga ko yazize kudatanga ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu murenge wa Kigarama, mu Kagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Rebero ni mu birometero bisaga bibiri uvuye aho ibiro by'Umurenge byubatse, hakaba muri metero 100 uvuye ku muhanda wa kaburimbo ahari inzu yubatswe na Kavumbi Ildephonse, ubuyobozi bushinja kwigomeka.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yaratse uburenganzira bwo kubaka inzu, we akubaka ibitandukanye ndetse agashaka no kubaka mu muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice yasobanuye ko impamvu yo gusenyera Kavumbi ari uko yarengereye umuhanda.

Ati 'Yahawe icyangombwa ariko ararengera yubaka ibitajyanye n'icyo cyangombwa , yubaka no mu muhanda. Uretse no kubaka mu muhanda ariko yubatse n'inzu z'ubucuruzi kandi atari cyo icyangombwa kivuga.'

Umubyeyi avuga ko Kavumbi yagiye agirwa inama mu bihe bitandukanye ariko agasuzugura.

Yagize ati 'Yandikiwe amabaruwa agera kuri atatu, ariko yanze kubikuraho. Ubu ni ubwa kabiri tugarutse ibyo twari twakuyeho yarongeye yigomeka ku buyobozi iyo miryango ayisubizaho.'

Ubuyobozi bw'Umurenge bushimangira ko mu gihe Kavumbi yakongera gusana ibyasenywe azahanwa bitewe n'icyo amategeko ateganya.

Abaturanyi ba Kavumbi nabo bemeza ko yagiye abuzwa kubaka ariko akinangira kandi bigaragara ko ari mu muhanda nk'uko Munyangira François abisobanura.

Ati 'Icyo nzi ni uko munsi y'ikibanza cye mpafite ikibanza namuguriye, gusa nyuma y'iminsi mike nagiye kubona mbona ari gucukura mu muhanda, ndamubaza nti ko ucukura mu muhanda, arantuka ibitutsi ntasubiramo byanatumye mbona tutashobokana ndakigurisha.'

Ku ruhande rwa Kavumbi Ildephonse wasenyewe yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru mu maso y'ubuyobozi kuko yari afite agahinda kenshi, mu magambo yavugaga wumvaga asa n'uwihebye.

Ntabwo inzu ya Kavumbi iri busenywe yose kuko ubuyobozi bwamusabye gufunga izo nzu yubutse z'ubucuruzi kuko ziri mu muhanda ndetse n'urupangu rwe akarugabanya kuko rwafashe intambwe z'umuhanda.

Nubwo bigoye kumenya imvano y'iki kibazo, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Kavumbi Ildephonse utifuje kuvuga byinshi ariko agasobanura muri make uko ikibazo kimeze.

Yavuze ko icyatumye bamusenyera ngo ari uko yasabwe ruswa akanga kuyitanga.

Ati 'Njyewe impamvu yabyo ndayizi neza, baraje basaba ruswa ya miliyoni ebyiri n'igice ndazibima kuko njyewe sinatanga ruswa kuko bitemewe. Ubwo rero impamvu ni uko ninangiye sinyitange. Uzaze urebe abo birirwa baka ruswa utayibaha bakagusenyera.'

Kavumbi yabwiye IGIHE ko ubwo bajyaga kumusenyera babanje kumufunga, ubwo ubuyobozi nabwo buhita bushyiraho abakozi bo gusenya baka umugore we amafaranga yo guhemba abamusenyeye.

Yabajijwe impamvu bamusenyeye nyuma akigomeka agasubizaho ibyo yasenyewe, avuga ko yabanje kubisabira uburenganzira.

Ati 'Njyewe kuyisubizaho nabitewe ahanini nuko harimo umuntu ukora ubucuruzi, rero navuganye n'umuvunyi ambwira ko nasubizaho izo nzugi kugira ngo ibintu by'abandi batabijyana, maze hakazitabazwa amategeko kuko mfite urushya rwo kubaka.'

Yavuze ko we atasuzugura ubuyobozi kuko n'ubundi asanzwe yubaka inzu akazigurisha, bityo ko ko kubusuzugura kandi azakomeza kubukenera bitashoboka, gusa ashimangira ko hari bamwe mu bayobozi bamwitambika.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Kigarama bwatangaje ko ibyo avuga ari amatakirangoyi kuko icyakurikijwe ari uko atubahirije amategeko, bitandukanye n'ibyo avuga.

Iyi nzu ntabwo izasenywa, ibyasenywe ni urukupangu rwari ruri mu muhanda
Kavumbi Ildephonse wasenyewe avuga ko ari akarengane. Aha yahamagaraga uwo yita ko yamubwiye gusubizaho inzugi
Ubuyobozi bwasabye ko urupangu rwakwegezwa inyuma kuko rwari ruri ahateganya kunyura umuhanda
Umuturanyi wa Kavumbi, Munyangira Francois yavuze ko umuturanyi wabo adashobotse
Urupangu rwagombaga kugarukira aha bagarukiye basenya
Izi nzu zakorerwagamo ubucuruzi
Urupangu rw'iyi nzu rwasenywe kuko rwasatiriye umuhanda
Abaturanyi ba Kavumbi bari baje kureba inzu ye isenywa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice yasobanuye ko impamvu yo gusenyera Kavumbi ariko yubatse ibinyuranye n'ibyo yategetswe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-hasenywe-inzu-y-umuturage-ushinjwa-kwigomeka-we-akavuga-ko-yazize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)