Tariki ya 8 Gashyantare 2021 yabaye umunsi udasanzwe kuko Abanya-Kigali bongeye kumwenyura nyuma yo gusubira mu kazi bari bamaze ibyumweru bitatu badakora.
Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n'ubwiyongere bukabije bw'imibare y'abandura Coronavirus bwawubonekagamo. Iminsi yari ishize abawutuye bari mu ngo zabo keretse abatangaga serivisi mu bikorwa by'ingenzi byari byemerewe gukomeza gukora.
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Gashyantare 2021 imaze gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu hose yanzuye ko kuri uyu wa Mbere hatangira kubahirizwa ingamba nshya zirimo no kongera gukora kw'ibikorwa byari byarahagaze ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Abaturage baganiriye na IGIHE bakora imirimo inyuranye ibyara inyungu n'ababona ifunguro ari uko bakoze bishimiye kongera kugaruka mu mirimo yabo cyane ko ariyo bakesha amaramuko.
Twagiramungu Vincent utwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali ari mu bishimiye kugaruka mu kazi cyane ko atari yorohewe n'imibereho muri Guma mu rugo.
Yagize ati 'Turishimye cyane, ni inkuru yadushimishije kuko abantu twari dutangiye kwibaza uko biri bugende cyane ko twe turya kuko twakoze. Uretse nanjye ariko urabona ko abantu basabagijwe n'umunezero ku maso. Guma mu rugo ntiyari yoroshye pe kuko niba umuntu yarakeneraga kurya ari uko yakoze birumvikana ko byari bigoye cyane kuri twe imirimo yari yarahagaze.''
Uwera Marie Clarisse ukora ubucuruzi buciriritse na we yagaragaje akanyamuneza, anishimira kugaruka mu kazi.
Yagize ati 'Utakishimira kugaruka mu mirimo yaba akabije, iminsi yari ibaye myinshi turi mu rugo birumvikana hahindutse byinshi, yaba no mu bushobozi bwacu. Dutekereza ko ibi biruta cyane kwirirwa wicaye mu rugo. Mu by'ukuri twizeye ko biri budufashe kubona amikoro dukabasha no kubona ibitunga imiryango yacu.'
Kongera gukora kw'ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali bijyana ahanini n'ibikorwa by'ubwikorezi rusange. N'ubwo ingendo zihuza Kigali n'uturere dutandukanye tw'igihugu zibujijwe ariko iz'abawurimo zo zirakomeje.
Birumvikana ko iyo ibikorwa bitandukanye biri kujya mbere ababikora bakenera uburyo bwo kugera aho biri cyangwa aho bashakishiriza amaronko. Ni serivisi igomba gushyirirwaho amabwiriza agenga imikorere y'ingendo harimo ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara 50% by'abagenzi.
Ahishakiye Jean Paul ukora mu mirimo yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavuze ko yavuze ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zigomba kurushaho kwitabwaho.
Yagize ati 'Iminsi yari ishize ari myinshi turi mu rugo urumva ko twabyakiriye neza. Tugarutse mu kazi n'ingamba nshya zo kwiteza imbere no kwizigamira. Ingamba zo kwirinda zo tugomba kurushaho kuzubahiriza cyane ko duhura n'abantu benshi kuko nta muntu ukeneye kongera gusubira mu rugo. Rwose Guma mu rugo iragatsindwa.'
Abanya-Kigali nubwo bavuye muri Gahunda ya Guma mu rugo banashyiriweho ingamba zihariye bagomba gukomeza gukurikiza by'umwihariko bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ingamba zafashwe kuva tariki ya 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 2 Gashyantare 2021 zatanze umusaruro kuko ubwo Guma mu rugo muri Kigali yatangiraga, ku munsi handuraga abagera kuri 200, baza kugera ku bari hagati ya 50 na 60.
Izi ngamba nshya zatangiye kubahirizwa kuri uyu munsi, biteganyijwe ko ku wa 22 Gashyantare 2021 aribwo zizavugururwa bitewe n'uko icyorezo kizaba gihagaze mu gihugu. Ingamba nshya ziteganya ko ibikorwa by'abikorera bigomba gufunga saa Kumi n'Imwe mu gihe isaha yo kugera mu rugo ari saa Moya.
Amafoto: Igirubuntu Darcy