Kigali: Barasaba kubakirwa cyangwa bagahabwa ingurane nyuma yo gusenyerwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu mwaka wa 2017, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwasabye ko abafite ibikorwa byose mu bishanga bakwiye kubihakura mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu gishushanyo mbonera.

Aba baturage bavuga ko basenyewe inzu zabo mu mwaka wa 2019 babwirwa ko bubatse mu gishanga nyamara igishushanyo mbonera cy'umujyi kivuguruye kiza kwemeza ko ari ahantu ho gutura.

Bamwe mu baturage baganiriye na Flash Fm bavuze ko basenyewe inzu ariko ntibahabwa ingurane bakaba bamaze umwaka urenga badafite aho kwerekera.

Mukarusine Mariya wo mu Mudugudu wa Twishorezo mu Kagari ka Nyarurama yavuze ko nyuma yo gusenyerwa yabuze aho yerekeza kubona icumbi bimubera ikibazo.

Yagize ati 'Gufata umuntu ukamusenyera adafite aho yerekera si byiza, njye ndabona twarahohotewe.''

Undi yagize ati 'Biba ari ikibazo kuba umuntu yari atuye ahantu hemewe gutura, bakagusenyera nta n'ahantu bakwerekeje ni ikibazo gikomeye.'

Aba baturage basabye ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kubaha ingurane y'inzu zabo zasenywe cyangwa bakubakirwa izindi.

Umwe yagize ati '[Turasaba ko] baza bakayuba bakayisubiza umuntu kuko basnze nta kosa ryari rihari, bagombye kuza bakubakira umuntu.'

Undi ati 'Ibyo bangije bakabitwishyura cyangwa babona y'uko ari ngombwa bakaduha izo gusimbura izo twabagamo.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gusenyera aba baturage byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko.

Ati 'Ubundi nta muntu dusenyera bidakurikije amategeko, tureba icyo itegeko rivuga tukabona kumusenyera.'

Mu 2017, Umujyi wa Kigali watangiye gahunda yihariye yo kwimura ibikorwa bitemewe cyangwa se byangiza ibishanga.

Kuva mu mwaka wa 2017, ibikorwa byari byabaruwe byari 7222, muri byo 78,9% ni aho abantu batuye, ahandi harimo ibikorwa by'inzu z'ubucuruzi, amagaraji, amaparikingi, inzu zituwemo, inganda n'ibindi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu kwimura abatuye mu bishanga batishoboye byari biteganyijwe ko bashakirwa aho batuzwa hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni mu gihe abari batuye mu bishanga bari bafite ibyangombwa byo kubaka cyangwa se kuhatura bagombaga guhabwa ingurane y'ibikorwa biri hejuru y'ubutaka ariko abatuye mu buryo bunyuranyije n'amategeko bo nta cyo bazahabwa kuko babikoze bitemewe.

Hejuru ku ifoto ni Akarere ka Kicukiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-barasaba-kubakirwa-cyangwa-bagahabwa-ingurane-nyuma-yo-gusenyerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)