Kigali : Hatangijwe ishami ry'ikigo gifasha Abanyarwanda kwiga i Burayi, kujyayo no guhahirayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyarwandakazi yakuriye mu Rwanda ndetse ahiga amashuri yose kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aza kujyanwa mu Bufaransa no gushaka kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza aho yaje gushakanira n'Umufatansa ndetse abona ubwenegihugu bw'iki gihugu cy'i Burayi, gusa umutima yakundaga u Rwanda wakomeje kumuhatira kugira icyo yakora mu gihugu cye cy'amavuko.

Happy Tuyizere asobanura ko we n'umugabo we, bagiye bafasha Abanyarwanda batandukanye babaga bamutumye kubagurira ibintu i Burayi, baza kugera aho babona ko ababikeneye ari benshi bibatera gushinga ikompanyi igurira Abanyarwanda ibintu i Burayi ikanafasha ababishaka kubona Visa zo kujya mu bihugu bigize umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (European Union).

Uyu ni umugabo we bafatanya mu gushakira ibisubizo Abanyarwanda bifuza kujya i Burayi cyangwa guhahirayo

Nyuma yo kubona bigoye gukorera mu Bufaransa gusa, yatangije ishami i Kigali aho ibicuruzwa abantu bifuza bazajya babimutuma nawe akabigeza muri iryo shami abinyujije ku bo bakorana i Kigali, mu ishami riri mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IMIKORERE YABO HANO :

Avuga kandi ko ibiciro byabyo bizajya biba ari bito ugereranyije n'ubwiza bwabyo, kuko ngo ntaho bihuriye no kuba umuntu yabyitumiriza i Burayi. Uretse ibyo kandi, iryo shami riri i Kigali rizajya rinafasha ababyifuza kujya i Burayi banabishingire (Prise en charge) kugirango babone VISA byoroshye kandi mu gihe gito. Avuga kandi ko atari ngombwa ko abantu bifuza ibintu bihambaye kuko n'uwakenera akantu koroheje yakabatuma bakakamugezaho mu gihe gito.

Izi ni serivisi zitandukanye batanga ndetse hakabaho n'umwirondoro ubashaka yababonaho



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Hatangijwe-ishami-ry-ikigo-gifasha-Abanyarwanda-kwiga-i-Burayi-kujyayo-no-guhahirayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)