Kigali: Ibiryo byari mu bubiko bw’igihugu byegerejwe ababikeneye mu turere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare kitabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Minisitiri Shyaka yavuze ko kujyana ibi biryo hafi y’abaturage biri mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kurengera uwaba adafite icyo kurya muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

Ati “Turifuza twese ko tujyana n’inzego z’ibanze kuko nizo zifite abaturage mu nshingano nta Mutwarasibo wakabaye asinzira isibo ye itameze neza. Niba hari n’igisubizo atabonye ahamagare abayobozi, bafite nimero zitishyurwa bazikoreshe baterefone izo nzego zose, nibiba ngombwa bazihoze ku nkeke. Twebwe icyo twifuza ni uko umuturage abonerwa igisubizo.”

Yavuze ko hifuzwa ko uturere tugize Umujyi wa Kigali twahorana ibiribwa mu gihe hagira ukenera kurengerwa akabasha gufashwa.

Ati “Twari twifuje ko mu Mujyi wa Kigali, n’uturere tuwugize nk’abari gushyira mu bikorwa iki gikorwa bagira ubushobozi bwo guhorana ibiribwa bitari gusa mu bubiko bw’igihugu ku buryo n’aho mu Karere uwahamagara avuga ati nshaka ibiro 5 cyangwa 10…”

Minisitiri Shyaka yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda ababashuka bagamije amacakubiri no guca igikuba muri gahunda yo gutanga ibiribwa.

Ati “Icyo twasaba ni uko nanone hatagira ababyuriraho bakazano amakabyankuru, bakazanamo no kujora, bakazanamo ibitari byo, kandi nabyo birahari. Hari igihe amakabyankuru usanga yonona cyangwa agatera igikuba kandi nta gikuba cyacitse. Ariko niba hari ikibazo natwe tuba dukeneye kukimenya n’itangazamakuru ryagakwiye kuba rifasha muri ubwo buryo ariko mu makuru nyayo.”

Minisitiri Shyaka yabwiye abaturage ko ibiribwa bihari, asaba abayobozi b’ibanze gushyiramo imbaraga bikagera ku bo bigenewe.

Gahunda yo gutanga ibiryo ku miryango yaryaga ari uko yakoze, kuri ubu ifite umwihariko kuko ifite abana bato izajya ihabwa amata mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imirire myiza.

Ibi biryo biri gutangwa bigizwemo uruhare n’Abayobozi b’imidugudu, ba mutwarasibo ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake aho babishyikiriza umuntu mu rugo rwe kugira ngo hakomeze kwirinda ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kugeza ubu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango irenga ibuhumbi 130 igomba gufashwa muri iyi gahunda yo kubaha ibyo kurya. Umuturage ufite ikibazo cyo kubona ibyo kurya yegera umuyobozi w’Isibo cyangwa agahamagara 3260.

Ibiryo byari mu bubiko bw'igihugu byimuriwe mu turere kugira ngo birusheho kwegerezwa ababikeneye
Ibi biryo byagiye bishyirwa ahantu hatandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-ibiryo-byari-mu-bubiko-bw-igihugu-byegerejwe-ababikeneye-mu-turere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)