Aba bagabo batawe muri yombi ku wa 10 Gashyantare 2021, nyuma y'iminsi bari bamaze biba abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y'u Rwanda yavuze ko babeshyaga abacuruzi ko ari abaguzi, bagatumiza ibicuruzwa bagambiriye kubambura. Mu kwishyura ibicuruzwa ni bwo bakoreshaga amayeri menshi kuko bajyaga muri banki bakishyura amafaranga make, bagahabwa inyemezabwishyu (bordereau) nyuma bakayihindura bagashyiraho amafaranga ahwanye nayo bagomba kwishyura.
Umwe muri aba bagabo watawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze ibyumweru bibiri muri ibyo bikorwa bafatiwemo.
Yagize ati 'Njyewe naratumwaga, bakambwira ngo nake nimero ya konti y'umucuruzi ngo mwishyurire, [avuga uwamutumye] yakubwiye ibyo acuruza. Nishyuraga amafaranga adahwanye nayo nagombaga kwishyura, hanyuma tukaza guhindura imibare. Ndemera icyaha nkaba mbisabira imbabazi.'
Mu bacuruzi bibwe bo mu Mujyi wa Kigali barimo n'abacururizaga mu Isoko rya Nyarugenge bavuga ko bari bamaze gucucurwa asaga miliyoni 270 Frw.
Sebineza Richard yavuze ko aba bagabo bibaga bakoresheje amayeri menshi cyane.
Ati 'Bohereje umuntu umwe uza kubaza ibiciro akabaza n'ibicuruzwa uko bihagaze. Amaze kubona umuceri na jus zarimo ansaba nimero ya konti, ambwira ko atuye mu Bugesera ndetse ko yohereza bordereau kuri WhatsApp.'
Yakomeje avuga ko umugabo yishyuye 4500 Frw kuri banki hanyuma ahindura bordereau arayimwoherereza iriho amafaranga angana na 1 465 200 Frw, ahwanye n'agaciro k'ibyo yari yatwaye.
Sebineza yavuze ko bajya gutahura aba batekamutwe, babanje kugira amakenga ubwo umwe muri bo yasabaga umushoferi wari utwaye ibicuruzwa kubipakururira mu nzira.
Ati 'Umushoferi wari wabijyanye yasabwe gupakururira mu muhanda, agira amakenga. Arambaza ati 'ese ko uyu muntu ambwiye ngo ibintu mbisige mu muhanda ntashobora kuba yakwibye?' Noneho njya kureba ku nyemezabwishyu, ibintu abisiga aho aragenda.''
Yavuze ko yagiye kureba kuri konti asanga yatekewe imitwe, ahita ajyana ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.
Ati 'Noneho njya kureba kuri banki ko amafaranga ariho ariko nsanga hariho 2500 Frw, njyana ikirego muri RIB.'
Umuvugzi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kuba maso bakirinda ababatekera umutwe.
Ati 'Turasaba Abanyarwanda kuba maso bakamenya ko mbere y'uko ujya gupakirira umuntu ibicuruzwa akubwira y'uko yakoherereje amafaranga ugomba kubanza kugenzura niba yageze kuri konti. Ni ngombwa ko abaturage bakomeza kuduha amakuru kugira ngo abakekwa bafatwe.'
Aba bagabo nibaramuka bahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano bazahanishwa igifungo kiri munsi y'imyaka itanu ariko itarenze irindwi, n'ihazabu ya miliyoni eshatu ariko aterenga miliyoni eshanu cyangwa gusa kimwe muri ibyo bihano.