Kigali : Wa musore wasambanyije abana b'abahungu 17 yakatiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore wavuzwe mu minsi yashize ko yasambanyije abana b'abahungu bari hagati y'imyaka 7 na 14 yari amaze iminsi aburana kuri iki cyaha yashinjwaga n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda.

Icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyasomwe muri iki cyumweru tariki 16 Gashyantare rumuhamya ibi byaha ndetse runamuha kiriya gihano cya burundu.

Inkuru y'uko yasambanyaga abana b'abahungu yamenyekanye mu kwezi k'Ukwakira 2020 ndetse na we ubwe yiyemereraga ko yakoze biriya bikorwa.

Kugira ngo asambanye bariya bana, yabashukishaga ibikinisho by'abana ubundi akabareshyareshya kugira ngo abasambanye.

Mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, na ho hari umugabo w'imyaka 43 ukekwaho gusambanya abana b'abahungu 20 uherutse gutabwa muri yombi.

Uyu we ngo nubundi yari amaze umwaka umwe afunguwe kuko na bwo yari yafungiye ibyaha nk'ibi byo gusambanya abana b'abahungu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Wa-musore-wasambanyije-abana-b-abahungu-17-yakatiwe-gufungwa-burundu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)