Koko se umuntu yahanura ari umusambanyi bikemera? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kenshi ababwirizabutumwa, abanyamadini n'amatorero benshi bemeza ko ngo umunyempano ashobora kuzikoresha kandi ari no mu byaha, bakavuga ko agakiza ntaho gahuriye n'impano. Hari abasiga bamanitse abakristo mu kirere ntibasobanukirwe neza, ariko twifuje kugaragaza ukuri kw'ijambo ry'Imana kuri iyi ngingo.

Mbere yuko ibi tubisobanura byimbitse mu mboni y'ijambo ry'Imana, reka tubanze tuvuge ngo ' Yego'. Birashoboka ko umuntu wese ufite impano iyo ari yo yose atari no guhanura gusa, ko nubwo yaba yaranze kureka ibyaha bye ashobora kuzikoresha abantu bagakizwa.

Kubera iki ?, Kubera ko impano z'Imana zidasubiranwa, ni nk'uko iyo umuhungu atandukanye n'umukobwa adashobora kumwaka impano ( Gifts) yari yaramuhaye. Ikindi ni uko Imana iticuza kuby'impano kuko yo ifite nyinshi.

Umuntu ashobora kuguma mu byaha impano zigakora, kuko impano atari iz'umuntu ahubwo zigirira inyungu itorero gusa. Ariko se uyu muntu afite iherezo rimeze gute?

Ijambo ry'Imana rigira riti' Ku by'ubutumwa bwiza babaye abanzi b'Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n'Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza, kuko impano z'Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa". Abaroma 11:28-29

Ubwo umushumba Dr Rev. Canon Antoine RUTAYISIRE yaganiraga na televiziyo ikorera kuri murandasi yitwa 'IMPUHWE TV', bageze hagati bakomoza no kuri iyi ngingo muri byinshi baganiragaho.

Umunyamakuru ati' Kera njyewe nari nzi ko ukoze icyaha cyo gusambana cyangwa ikindi [ Icyo gusambana cyane cyane ni cyo twari tuzi] , nkumva ko ugiye no mu muhanda imodoka yakugonga, no guhanura utahanura!.'

Mu magambo ye pasiteri Rutayisire yamusubije icyo kibazao, atanga n'inama n'ibimenyetso bishingiye ku ijambo ry'Imana kuri iyi ngingo. Yavuze no ku herezo ry'uwo muntu ukorera Imana abivanga n'ibyaha, asobanura ko nubwo yaba ari kuzana abantu benshi kuri Kristo ate, ibyo bitazamuhesha kujya mu Bwami bw'Imana. Keretse yihannye agahindukira nkuko Samusoni yabikoze.

Ati' Imana muyizi nabi, iyo ntabwo ari Imana! Hari ibintu bigera kuri 2 nakubwira kuri ibyo by'abantu bahanura kandi bavuye gusambana, kugira ngo wumve imikorere y'Imana: Icya1 Imana yacu ni Imana y'urukundo, yihangana itifuza ko hagira umuntu urimbuka. Urumva rero niba Satani yashoboraga kugukoresha icyaha yarangiza agahita agukubita ugapfa, yaba yaramaze abantu. Yajya avuga ati ubwo yafatiwe mu cyaha nimumukubite agipfiremo!

Ariko Imana iravuga ngo ' Oya', niko petero yanditse aravuga ngo 'Itwihanganira idashaka ko hagira urimbuka'. Uwo muntu uvuye gusambana Imana iravuga iti' Ibyo aribyo byose, na Samusoni yarihannye nyuma yo kumara imyaka asya ingano z'abafirisitiya, na Dawidi yarihannye nyuma yo kwicisha Uliya agatwara Batisheba, n'uyunguyu ashobora kwihana. Icyo nicyo gituma itamurimburiraho.

Icya 2, ni iki gishobora gutuma umuntu ashobora gukomeza agahanura kandi yarakoze ibyaha?

Impano z'Umwuka ntizisubiranwa, n'inkumuhungu ushobora gukundana n'umukobwa, iyo agukatiye ntabwo uzimwambura(impano).

Dore ibimenyetso byerekana ko umuntu ashobora kugwa akagumana impano

Pasiteri Antoine akomeza agira ati' None se Samusoni yashinguraga ibihindizo by'umudugudu w'abafilisitiya atavuye gusambana?, uhereye aho ajya kurongora umufilisitiyakazi kandi Imana yarabimubujije. None Derila yagiye kumwogosha byagenze gute?, umukozi w'Imana kujya ku bibero bya Malaya!.

Imana igezaho iravuga iti uyu mugabo naramwihanganiye ariko henga nkwereke, reka mureke mukureho umwuka wanjye. Ngo ntiyamenya ko Uwiteka yamuretse, yibwira ko aribwikunkumure nka kera ariko ntabwo yari gukinisha impano z'Imana, nicyo cyatumye akurwamo amaso. Ariko nyuma ya Mana y'imbabazi nahoze nkubwira, iti ubwo usabye imbabazi ndakubabariye garuka urangize ibyo naguhamagariye.

Impano z'Imana ntizisubiranwa

Rutayisire ati' Ubu nshobora kwicara pasitoro Rutayisire nabwirizaga ubutumwa bwiza, hanyuma nkagira gutya nkagwa mu byaha ejo nkafata Bibiliya yanjye nkaza nkabwiriza abantu bagakizwa. Impamvu ibyo bishoboka ni uko iyi mpano ubundi ntabwo Imana yayimpaye kugira ngo ibe iyanjye, yayimpaye kugira ngo nyibakoreshereze mwebwe( Abantu).

Imana rero iravuga iti 'Niyo wampa ikiyoni cyangwa indogobe nk'iya Balamu, kinyemereye kuvuga mu zina ryanjye nagikoresha'.

Benshi bakoresha impano z'Imana bakora ibyaha, mu ngeri zose barahari

Rev. Rutayisire ati' Uretse yuko hari ibyaha mwagize kabuhariwe( kabutindi), ugiye mugipasitori ukabara ibyaha dukora: Ubu se nta nzangano zihari? Wari uzi ko burya mu maso y'Imana inzangano ari mbi kuruta ubusambanyi. Icyambere gihakana ko turi abana b'Imana, Yesu yaravuze ngo 'Nimukundana nibwo bazamenya ko muri abigishwa banjye', ntabwo yigeze avuga ngo nimudasambana.

Njye nshobora kuza nkigira kabutindi ngo umuntu yarasambanye[…NJyewe ibyo byose simbikora, ibyo gusambana ntabyo nkora ntimuze kwibwira ngo ndimo ndabidefanda], ariko nkabona abantu baragenda bakagotomera inzangano nkugotomera amazi. Iyo bageze ku musambanyi basya batanzitse, bagera ku nzangano bagafungura umuryango.

Nkavuga nti ntabwo bazi yuko Yohana yavuze ngo' Uwanga mwene se ni umwicanyi, niba wanga mwene so ntushobora gukunda Imana utabonye'. Bakunda kwibwira ko ububi bw'icyaha cy'ubusambanyi ari uko gikorerwa mu mubiri, nibyo yego ariko bakirengagiza ko icy'urwango ari cyo gikorerwa habi kuruta, kuko gikorerwa mu mutima kandi niho Imana ireba'

Tugana ku musozo tumenye ibi, Imana iyo yaguhaye impano zayo ntabwo izikwambura. Iyo uzikoresha ufite ibyaha Imana yo yemera ko uzikoresha umeze nk'icyapa kiri ku muhanda kereka abantu aho bajya ariko cyo kitajyayo. Ku munsi w'amateka ariko wibuke ko uzarimbuka kandi nyamara hari benshi bakijijwe kubera wowe, kandi Yesu yarabivuze ngo ' Hari benshi bari abambere bazaba abanyuma".

Ni ahawe rero ho kwigenzura, ukareba niba ibyo ukora byose mbere na mbere utunze agakiza k'Imana, ko utameze nk'icyapa kiyobora abandi inzira igana mu ijuru utazarikandagiramo.

Hano wakurikira ikiganiro P.Rutayisire avuga kuri iyi ngingo

Source: IMPUHWE TV

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Koko-se-umuntu-yahanura-ari-umusambanyi-bikemera.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)