Uyu mugore w’imyaka 59 mu Ukwakira 2018 yakoze amateka yo kuba ari we wa mbere wo mu Rwanda uyoboye uyu muryango. Magingo aya, arimbanyije ibikorwa bishingiye ku mavugurura yiyemeje gukora muri uyu muryango ari nabyo ashaka kuzasiga nk’umurage.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Mushikiwabo yavuze ko yishimira aho amavugurura amaze igihe akora muri uyu muryango ageze, cyane mu bijyanye n’abakozi aho byari bigoranye kuko inzego zitandukanye zitumvaga neza impamvu ari ngombwa.
Yavuze ko intumbero z’uyu muryango zari nziza ariko hari ikibazo mu bakozi ku buryo amavugurura yakagombye gufata ukwezi yafashe amezi atandatu.
Mushikiwabo yabajijwe niba yarabashije kugira ubwisanzure bwo gukora amavugurura ashaka, asubiza ko nubwo hari imbaraga ziturutse hanze y’umuryango byabaye ngombwa ko ahangana nazo atagowe n’icyo gitutu.
Ati “Ibihugu binyamuryango byampaye ubutumwa bwo kuvugurura no gushyira ku murongo umuryango, ntabwo byakongera ngo binsabe gukora ibitandukanye. Amahirwe yanjye ni ukugira imikoranire myiza n’ibihugu byose, nashyize imbaraga nyinshi mu kugira ngo uwo mubano ushoboke kuko nziko ari ingenzi mu mikorere myiza y’umuryango uhuriweho n’impande zitandukanye.”
Mushikiwabo yavuze ko magingo aya, OIF iri mu mpinduka aho bamwe mu bari mu buyobozi bukuru bwayo bavuye mu myanya, ibintu yavuze ko byari nk’ibisanzwe kuri we.
Ati “Abandi nk’uwahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya OIF [Jean-Marc Berthon] niwe washatse kugenda. Yabonye undi mwanya muri Minisiteri mu Bufaransa. Yafashe ayo mahirwe kandi ndabyumva.”
Mushikiwabo yavuze ko nta kibazo abona mu kuba abayobozi bamwe bagenda abandi bakirukanwa, ko n’abibaza kuri icyo ari uko uyu muryango mu gihe cyashize abantu bawukoramo batajyaga bawuvamo.
Ati “Ikindi kandi ndashaka guteza imbere abakiri bato bamaze igihe kinini bakorera OIF n’imbaraga zabo zose. Bamwe bari mu myaka 30 ariko numva ko ari ingenzi cyane gushyira imbere abiyumva mu muryango wacu uvuguruye. Uyu munsi mfite itsinda ryiza rinkikije.”
Yavuze ku kuba yakongera kwiyamamaza n’abataramushakaga ku buyobozi...
Mushikiwabo yumva neza impamvu hari abantu bamwe batamushakaga ku buyobozi bw’uyu muryango, ariko ko kuri we ni umuntu ufite ubushobozi bwo kuyobora uyu muryango wa Francophonie.
Ati “Ndakeka ko kandidatire yanjye itari yitezwe cyane uko mbyumva ku bantu bafite umugambi wihishe k’u Rwanda, igihugu cyanjye.”
Yavuze ko yiyumvamo ubushobozi bwo kuyobora uyu muryango, aho awugereranya n’uko umuntu yaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ariko w’ibihugu byinshi.
Muri iki kiganiro yabajijwe kandi niba azongera kwiyamamariza indi manda yemerewe n’amategeko ubwo iyi ageze mu cya kabiri izaba irangiye mu 2022 asubiza ko atabizi neza.
Ati “Ntabwo mbizi. Ndabizi ko 2021 ari umwanya w’umusaruro. Ndawishimiye kuko tuzatangira kubona imbuto z’ibyo twabibye mu myaka ibiri ishize.”
Yabajijwe kandi impamvu atazi niba azongera kwiyamamaza, maze asubiza ati “Ntutekereza ko nkeneye ikiruhuko nyuma y’iyi myaka yose? Niyamamarije manda, mfite inshingano zo gukora ibyo ngomba gukora kugeza irangiye”.
Mushikiwabo yagiye ku buyobozi bw’uyu muryango urimo ibibazo byinshi. Umwaka we wa mbere waranzwe n’urunturuntu rw’ukwegura kwa bamwe mu bayobozi bawo. Urugero ni nka Catherine Cano wari Umuyobozi wa kabiri weguye ku wa 16 Ukwakira hari kandi Nicolas Groper weguye mu ntangiriro za Ugushyingo 2019 n’abandi bari mu myanya itandukanye y’uyu muryango.