Kongererwa amasaha, gufungura intara, ingamba ahategerwa imodoka - Ibyifuzo by'Abanyakigali basubukuye imirimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi itari mike, Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo, ibikorwa bibyara inyungu nk'ubucuruzi, ubwikorezi n'ibindi byari byarahagaze. Byongeye gusubukurwa, ariko abaturage basaba ko bikwiye ko hashyirwaho uburyo bwo koroherezwa mu mikorere yabo ndetse no gufashwa mu buryo bwo kubona imodoka zibacyura ku gihe basoje imirimo yabo.

Biteganyijwe ko nubwo ibikorwa bitandukanye byasubukuwe, ababikora basabwa gufunga Saa kumi n'imwe z'umugoroba ibintu babonamo imbogamizi bitewe n'igihe bamaze badakora.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye kugaruka mu mirimo ariko bagasaba ko isaha yo gufungaho ibikorwa yahinduka bitewe n'uko bayibona nk'imbogamizi ku ngamba zo kwiteza imbere no gukora cyane.

Tuyizere Fabrice, umucuruzi mu isoko ryo muri gare yo mu Mujyi Downtown, yavuze ko nubwo bagarutse mu mirimo ariko isaha ikiri imbogamizi.

Ati 'Isaha ni imbogamizi ikomeye cyane kuko nkatwe dukorera muri gare ni imbogamizi ihari. Urumva abakiliya ahanini twabonaga bakunze kuza basoje imirimo kuva saa kumi n'imwe, naho uyu munsi bagiye kujya baza bifitiye gahunda yo guhita bitahira natwe tugomba kuba twafunze byumvikane ko imikorere igoye cyane.'

'Twari tuzanye ingamba zo gukora cyane tukaziba icyuho birumvikana ko bigoye, ndabona rero ingamba zacu zizakomwa mu nkokora n'aya masaha.'

Uretse ikibazo cy'isaha gihurirwaho n'abacuruzi batandukanye cyo kimwe n'abakora umurimo wo gutwara abantu yaba kuri moto no mu buryo bwa rusange, hari impungenge mu kubona imodoka mu gihe cy'umugoroba abantu basoje imirimo ngo basubire mu ngo aho biba ari ingume.

Tuyizere yavuze ko amasaha y'umugoroba kubona imodoka aba ari ingorabahizi. Ati'Ntibyoroshye muri iyi gare kubona uburyo bwo gutaha ku mugoroba, biragoye kubona imodoka. Abantu bose baba bifuza gutaha rero haba hari umubyigano ukomeye kubona uburyo bwo gutaha biba bigoye cyane.'

'Bishobora ahanini no gutuma tugeza ya masaha yagenwe tukiri mu muhanda ibintu byatuma dufatwa nk'abarenze ku mabwiriza nkana, twifuza ko byashakirwa igisubizo.'

Hitiyise Alphonse yavuze ko nubwo amasaha ari imbogamizi ariko hagakwiye kurebwa uburyo abantu bafashwa kubona imodoka cyangwa ukundi bataha hakiri kare.

Ati 'Ni byo amasaha ni imbogamizi, ariko ntibikwiye kuba imbogamizi ahubwo buri wese yari akwiye kwiha gahunda yo gudahirahira, ariko ikibazo gihari ni ukubona imodoka zibatwara ku mugoroba biba bigoye cyane, byashoboka ko umuntu yakubahiriza amasaha yo gufunga ariko akagorwa no kubona uko agera mu rugo.'

Ku rundi ruhande abakora mu mirimo yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kimwe n'abategera imodoka muri gare zitandukanye, basanga ku masaha y'umugoroba abantu baba ari benshi muri gare bifuza gutaha bishobora kuba imbogamizi no guhonyora nkana amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Bifuza ko imbaraga nyinshi zo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza zashyirwa ahanini muri gare zitandukanye mu Mujyi cyane ko hakunze gukaragara icyuho mu guhana intera.

Kamariza Annonciata ni umucuruzi wa serivise z'amafaranga [mobile agent] yagize ati 'Ni byo bafunguye ariko rwose pe kintu turi kubona bitewe n'uko intara zifunze, ubundi imikorere yacu ishingiye ku bantu bo mu ntara. Urujya n'uruza mu Mujyi wa Kigali rurahari ariko nyine abakiliya tubona aba ari abo mu Ntara none zirafunze.'

Mukanyandwi Vestine, akora ubucuruzi buciriritse muri gare ya Nyabugogo yemeza ko kuri bo bisa nk'aho ntacyo bazajya binjiza bitewe n'uko babonaga abakiliya ku modoka zivuye mu ntara zitandukanye z'igihugu.

Ati 'Oya ubu ntacyo turi gukora kuko dutungwa n'intara, umuntu wo mu ntara iyo aje kurangura abona n'ako kantu kacu akakagura. Erega naba bo muri gare bagurirwa n'abo mu ntara ubu ni ukwicara gusa. Abacuruzi bose bafite igihombo kubera ko nta muntu n'umwe uri kuza bitewe n'uko ari Guma mu Karere.'

Izi ngamba nshya zatangiye kubahirizwa, biteganyijwe ko ku wa 22 Gashyantare 2021 aribwo zizavugururwa bitewe n'uko icyorezo kizaba gihagaze mu gihugu.

Ingamba nshya ziteganya ko ibikorwa by'abikorera bigomba gufunga saa Kumi n'imwe mu gihe isaha yo kugera mu rugo ari saa Moya.

Abakora ibikorwa by'ubushabitsi bavuga ko kuba intara zifunze bikiri imbogamizi ku iterambere ryabo
Abakora imirimo yo gutwaza abantu muri gare ya Nyabugogo nabo bemeza ko nta kazi kari kuboneka
Abamotari nabo bari babukere nyuma y'igihe kinini badakora
Abantu bari babukereye berekeje mu mirimo mu bice bitandukanye by'Umujyi
Abantu bari urujya n'uruza muri Gare ya Nyabugogo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongererwa-amasaha-gufungura-intara-ingamba-ahategerwa-imodoka-ibyifuzo-by

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)