Kuba maso, itabaza ry'ubugingo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake,mumere nk'abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa. Kandi mumenye ibi yuko nyir'inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. 40Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza mu gihe mudatekereza.' Luka 12:35-40.

Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, mushōreyeimizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. Abakolosayi 2: 4-7

Ntabwo umuntu ashyiraho urufatiro rw'inzu ngo ahite yinjira mu nzu, ahubwo hakurikiraho kubaka. ibintu bigora umwana w'umuntu mu busanzwe ni ugutegereza. biratugora mu busanzwe kuburyo hari igihe ushobora no kuvuga nabi mu rugo kubera gutegereza. Guhabwa isezerano no gusohora kwaryo harimo gutegereza.

Imana ntabwo ijya ikora ikintu idashyizemo gutegereza, igihe Aburahamu yaherewe isezerano ryo kubyara siho yabyariye, mu baheburayo batubwirako ko intwari zapfuye zizeye nanubu bagitegereje, mu isi y'umwuka gutegereza n'inshingano. Mu isi y'umwuka gutegereza n'ingombwa. Yesu yigisha aya magambo yayabwiraga ab'igishwa be ko bagomba gutegereza, kandi guhitanye abantu benshi kuko bananiwe gutegereza.

Uko ubona abantu bitwaye, bitewe n'ibyo bategereje, abo ubona barangaye, bitewe n'uko bo nta kintu bategereje, iyo bakubajije ko ibi nibi utabyishimira uzajye ubasubiza ko hari ibyo utegereje. .hari ukuza gutatu kwa Yesu mu isi, ukwambere yaje nk'umwana w'intama uko kwaraje, ukwakabiri niko dutegereje, aho aza gutwara itorero rye mu buryo bw'ibanga, ntazakandagira mu isi arirembuze rigende isi ihure nakaga gakomeye, ukwa gatatu azaza aje kwima ingoma. Ikibazo gihari nuko abategereje Yesu batiteguye nyamara Isi yo iriteguye.

Amarenga yo kugaruka kwa Yesu yarayaciye, iryambere uburyo Enoki yagiye mu ijuru ntiwabusobanura, gusa yarabuze abiwe baramutegereje baramubura, ubwa kabiri ku bwa Nowa Imana iramubwira iti 'Ngiye kurimbura isi nkoresheje umwuzure kandi nzagukirisha inkuge.' Icyo gihe nta mvura yagwaga kuko ibimera byakuzwaga n'ikime, ibyo byatumaga babishyira mu nyurabwenge ntibabyumve akabaza bamuseka kugeza n'aho hagwiriye imvura ikabarimbura.

Muri iki gice mu mirongo ibanza, Yesu abwira abigishwa be ko bakwiriye gutangaza ubutumwa bwiza. kandi ibintu byose bivugamo Yesu ntabwo ari ubutumwa bwiza, ubutumwa bwiza ni ubukemura ikibazo isi ifite ari cyo cyaha, kuko nta kindi kibazo isi ifite uretse icyaha kandi nta kintu cyakivura keretse ubutumwa bwiza aribwo Yesu Kirisitu. Anavuga ko tudakwiye gutinya icyo aricyo cyose mugihe tubutangaza ahubwo dukwiriye gutinya uwica ubugingo n'umubiri akabimanura muri gihenomu.

igice cyakabiri arimo kuvuga ko dufite ubutware ku butunzi n'ibintu. Ibyananiye abantu twebwe tubifiteho ubutware, ntiducumuzwa na byo. Ibintu byaremwe mbere y'umuntu umuntu aremwa aje kubitegeka, ntabwo aribyo bigomba kumutegeka. Abatubwira ko tutazi kubyishima mo, biterwa nuko twajijutse tukamenya ibyo dutegereje. Ab'isi bigwizaho ibintu ariko bikabatera umuvumo kandi bikabasebya kuko ntacyo bategereje. Uhereye ku murongo wa 30 ari kutubwira ko dukwiriye kugira ubutware kugihe.

Satani we ngo aba azerera mu isi kandi ntabwo we apfusha igihe ubusa. Ariko itorero ryo ntiriri kubyaza igihe umusaruro, rirangaye bamwe amasaha menshi bayahariye watsapu, you tube ndetse no materairo usanga bahuze. Umuntu wese mu isi Imana yamugeneye igihe, hari abakimaze mu bitaro, abandi mu bigo by'abamugaye, ariko wowe igihe cyawe Imana yakiguhaye ubasha gukora no kujya aho ushaka hose none uri kukimaza iki? Dufite ubutware bwo gutegeka ibintu, igihe rero ntibikwiye kudutegeka ngo twibagirwe Imana ya biduhaye, ndetse ngo tubirutishe ubugingo buhoraho.

Benedata mushorere imizi muri Kristo kuko muriwe ariho Imana yashyize ubwuzure bwose bw'ubumana. Amazina yose duhamagara Imana kuberaibyo idukorera yabishyize muri Kirisitu Yesu, iyo uhamgaye Yesu byose uba ubihamgaye. Ntahandi tugomba kubishakira kandi nta mpamvu yo gutunga Imana iy'igice hari aho umwuzuro wayo uri, 'Ni muri Kirisitu Yesu'.

By Jean Jacques Karayenga

source: cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kuba-maso-itabaza-ry-ubugingo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)