Kubahiriza Uburenganzira bwa Rusesabagina bigomba kujyana n'ubw'abagizweho ingaruka n'ibyo ashinjwa- Sena #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inteko rusange ya Sena y'u Rwanda yateranye kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, yagarutse ku myanzuro y'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi yateranye ku wa Kane tariki 11 Gashyantare igafata imyanzuro irimo isaba u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa Paul Rusesabagina.

Iriya Nteko y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, yafashe iki cyemezo gisaba ko Paul Rusesabagina agomba guhabwa ubutabera buboneye kandi uburenganzira bwe bukubahirizwa.

Sena y'u Rwanda ivuga ko Ubucamanza bw'u Rwanda, yavuze ko igiye gusuzuma ibyerecyeye biriya byemezo by'Inteko ya EU ndetse ko ibizava mu isuzuma, bizashyikirizwa Guverinoma y'u Rwanda.

Gusa Sena y'u Rwanda ivuga ko nubwo izasuzuma kiriya Cyemezo ariko abasaba ko Uburenganzira bwa Rusesabagina bwubahirizwa, bagomba no kwibuka ko n'ubw'abagizweho ingaruka n'ibikorwa ashinjwa, na bwo bugomba kubahirizwa.

Abasenateri banyuranye batanze ibitecyerezo kuri iyi ngingo y'abashinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ari abayobya uburari bagamije guhungabanya ubusugire bw'u Rwanda n'abarutuye.

Bavuze kandi ko bamwe muri aba bakomeje kubivuga, bashaka guhindanya isura y'u Rwanda kuko rwiteguye kwakira inama izwi nka CHOGM y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.

Ubwo gutangira urubanza ruregwamo Rusesagina na bagenzi byari byegereje, Me Gatera Gashabana umwuganira yari yandikiye Urugereko rw'Urukiko rukuru ruburanisha uru rubanza kumurekura nk'indishyi yo kutubahiriza uburenganzira bwe.

Uyu munyamategeko yavugaga ko umukiliya we yimwe uburenganzira bwo kwivuza kandi asanzwe afite uburwayi bwihariye ndetse ko hari ibyo agenda abuzwa gukora bimufasha gutegura urubanza rwe birimo gufatira impapuro ze ndetse ko ngo atemerewe gufata ikaramu.

Mu mpera z'umwaka ushize kandi Depite Carolyn B. Maloney wo mu nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina.

Mu ibaruwa yanditswe na Carolyn B. Maloney, yavugaga ko Paul Rusesabagina yashimuswe kandi akaba afungiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Guverinoma y'u Rwanda yahise isubiza uyu mudepite imwibutsa ko Ubucamanza bw'u Rwanda bwigenga bityo ko budashobora gukorera ku mabwiriza y'uwo ari we wese.

Mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta y'u Rwanda, Johnston Busingye, yavugaga ko Paul Rusesabagina atigeze ashimutwa ahubwo ko we ubwe yizanye avuye i Dubai.

Iyi baruwa kandi yavugaga ko uburenganzira bwa Paul Rusesabagina bwubahirizwa nk'ubw'abandi bafungwa n'abagororwa bose kuko afashwa kuvuzwa ndetse akaba afashwa kuvugana n'abo mu muryango we.

Muri iyi baruwa, Busingye yagarutse ku ngaruka z'ibitero bishinjwa Paul Rusesabagina, avuga ko byaguyemo Abanyarwanda ndetse bikanangiza byinshi bityo ko uwabigizemo uruhare agomba kubiryozwa n'ubucamanza bw'u Rwanda.

Ubwo urubanza rwa Rusesabagina rwagombaga gutangira mu mizi tariki 26 Mutarama 2021, we n'abo baregwa hamwe basabye kuburanira ku kicaro cy'Urukiko rw'Ikirenga i Kigali kandi ko bataburana bifashishije ikoranabuhanga ry'iya kure.

Urugereko rw'urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, rwahise rusubika uru rubanza, rukaba ruteganyijwe gusubukurwa mu cyumweru gitaha tariki 17 Gashyantare.

IBYABA BIREGWA RUSESABAGINA :

1. Kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
2. Gutera inkunga iterabwoba,
3. Iterabwoba ku nyungu za politiki,
4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba,
5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba,
6. Kuba mu mutwe w'iterabwoba,
7. Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,
8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake,
9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,
10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro,
11. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako,
12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake,
13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n'inshingano za gisirikare.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kubahiriza-Uburenganzira-bwa-Rusesabagina-bigomba-kujyana-n-ubw-abagizweho-ingaruka-n-ibyo-ashinjwa-Sena

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)